BREAKING

AmakuruPolitiki

Harimo n’izaca munsi y’ ubutaka: Imihanda Gishushu , Gisimenti, na Sonatube igiye kuvugururwa.

Mu rwego rwo kurushaho kunoza no guteza imbere ubwikorezi mu mugi wa Kigali, ikigo cy’ igihugu gishinzwe iterambere ry’ ubwikorezi (RTDA) cyatangije umushinga wo kuvugurura amasangano atatu y’ imihanda muri Kigali.

Nk’ uko iki kigo kibitangaza amasangano azavugururwa ni irya Kicukiro Sonatube, Gisimenti ndetse n’ isangano rya Gishushu mu bice biherereyemo ikigo cy’ igihugu cy’ iterambere RDB.

Iyi gahunda yo kuvugurura aya masangano ikaba iri mu mushinga wiswe Kigali Urban Transport Improvement Project.

Aho benshi bazi nko Gisimenti cyangwa se I Remera Chez Lando hazubakwa umuhanda wo munsi y’ubutaka ku buryo imodoka zizajya ziva ku Gishushu zijya ku Kibuga Mpuzamahanga cy’ Indege cya Kigali i Kanombe zizajya zinyura munsi y’umuhanda usanzwe uzaba ukoreshwa n’izindi modoka.

Amasangano y’ imihanda yo ku Gisimenti nyuma yo kuvugururwa

Aha kandi kwa Lando, imodoka zituruka Kicukiro Sonatube zizamuka mu gahanda k’amabuye gaca kuri APAPER no ku  rusengero rw’ Abadive  zerekeza ku Gisimenti zisa n’izigana kuri Stade Amahoro zizajya zinyura hejuru.

Ibi bikaba bizafasha mu kurinda umuvundo w’ibinyabiziga byabisikaniraga mu isangano ry’umuhanda wa Gisimenti bituruka mu byerekezo bitandukanye.

Rond point yo ku Gisimenti ni imwe mu zigiye kuvugururwa

Ku Gishushu, mu bice bya RDB, ku Inteko ishingamategeko y’ U Rwanda, kuri StarTimes ndetse na Simba Super Market Gishushu, biteganyijwe ko naho hazubakwa ikiraro kinyura hejuru y’umuhanda, Flyover bridge.

Amasagano y’ imihanda yo ku Gishushu namara kuvugururwa

Ni ikiraro kizaba kiva ahari Simba Supermarket, kikazajya gikoreshwa n’imodoka zisanzwe kugira ngo Bus zitwara abagenzi zijye zica mu muhanda  wo munsi usanzwe. Ni ikiraro kigomba kuba byibuze gifite uburebure bwa metero 500.

Naho ku Kicukiro ahazwi nka Sonatubes ho hazubakwa umuhanda wo munsi y’ubutaka, Tunnel. Uyu ukaba ari umuhanda uzaturuka ku nyubako ikoreramo Minisiteri y’Ubuzima ukarangirira ahahoze hakorera Kaminuza y’Ubukerarugendo, Ikoranabuhanga n’Ubukungu, UTB.

Uyu muhanda uca munsi y’ ubutaka mu bice bya Sonatube, ukaba uzaba ufite uburebure bwa metero 620.

Amasangano y’ imihanda ya Sonatube ni uko azaba ameze nyuma yo kuvugururwa

Uyu mushinga wo kuvugurura aya masangano atatu yo mu mujyi wa Kigali ukazatwara miliyoni 100 z’amadorali y’ Amerika  akaba ari arenga miliyari 140 mu mafaranga y’ U Rwanda

Ubwo kandi RTDA yatangaza aya makuru yo kuvuguru amasangano ya Sonatube, Gishushu na Gisimenti, yanatangaje indi minshinga migari yo kubaka imihanda harimo umushinga uhuriwe n’ U Rwanda n’ U Burundi wiswe BRIDEP.

Uyu mushingawa BRIDEP ukaba ujyanye n’ iyubakwa ry’ imihanda itatu ariyo: Umuhanda Ngororero-Musanze-Cyanika, umuhanda Bugarama – Bweyeye ndetse n’ umuhanda Ngororero-Rutsiro

Uyu mushinga wa BRIDEP wo ukazatwara miliyoni 360 z’amadorali y’ Amerika ni ukuvuga arenga gato miliyari 519 z’amafaranga y’ U Rwanda.

Aya mafaranga yose y’ iyi mishinga yo kubaka no kuvugurura iyi mihanda  akaba ari amafaranga y’inguzanyo yatanzwe na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere  na Guverinoma y’u Buyapani.

Ikaba ari inguzanyo yemejwe mu Ukuboza 2024, ikaba igomba kwishyurwa mu myaka 25,n’ aho ibi bikorwa izashorwamo byo bikaba bigomba gukorwa mu gihe kitarenze imyaka itanu uhereye igihe inguzanyo yemerejwe

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts