BREAKING

Imikino

APR FC yahagaritse uwari umuyobozi wayo

Col (Rtd) Richard Karasira wari umaze umwaka n’ amezi atanu ari Chairman w’ ikipe y’ ingabo z’ igihugu APR FC yahagaritswe kuri izo nshingano.

Afande Richard akuwe kuri iyo mirimo akurikira uwari Team Manager wa APR FC, Ntazinda Eric na  Georgine Kalisa wari ushinzwe umutungo muri APR FC nabo basezerewe mu minsi mike ishize.

Ibi byose kandi bije binakurikira ko APR FC kuri uyu wagatatu yatewe mpanga ku bw’ amakosa yabaye ku mukino wahuje iyi kipe na Gorilla FC mu mpera z’ icyumweru gishiza. Icyo gihe APR FC yahurije  mu kibuga icyarimwe umubare w’ abanyamahanga urenze uwemewe n’ amategeko ya FERWAFA.

Col (Rtd) Richard KARASIRA

Ikipe y’ ingabo z’ igihugu APR FC imaze iminsi ikora impinduka mu buyobozi, aho iheruka kuzana Lt Col Alphonse Muyango wagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho, mu gihe Captain Deborah Muziranenge yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’imari.

Col (Rtd) Richard Karasira yagizwe Chairman wa APR FC muri Kamena 2023, asimbuye kuri uwo mwanya Gen. Mubarakh Muganga ubwo yari amaze kwemezwa nk’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts