BREAKING

GospelImyidagaduro

New Melody Choir yataramiye abagororerwa i Gitagata

New Melody Choir, imwe mu makorali azwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, yasuye abagore n’abakobwa bagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata, ibataramira inabagezaho ubutumwa bw’ihumure, urukundo rw’Imana n’ibyiringiro by’ubuzima bushya.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 6 Ugushyingo 2026, mu Kigo Ngororamuco cya Gitagata giherereye mu Murenge wa Musenyi, mu Karere ka Bugesera, kikaba cyari kigamije gufasha abagore n’abakobwa bari muri gahunda yo kwisubiraho kongera kugira icyizere cy’ejo hazaza no kubibutsa ko bagifite agaciro muri sosiyete.

Iki kigo cyakira abagore n’abakobwa bari mu rugendo rwo kwisubiraho, kikaba gifite abarenga 400 bahabwa uburere n’ubufasha bugamije kubafasha kwiyubaka no kongera kwinjira mu buzima busanzwe.

Uruzinduko rwa New Melody Choir rwibanze ku bikorwa bitatu by’ingenzi birimo umukino w’agati, igitaramo cy’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse n’ibiganiro by’ubuhamya n’ihumure.

Umukino w’agati ni wo wabimburiye ibindi bikorwa, aho abaririmbyi ba New Melody Choir n’abagororerwa muri iki kigo bagabanyijwe mu makipe bahurira mu mukino waranzwe n’ibyishimo, ubusabane no gusabana.

Muri ayo makipe harimo iyari irimo Perezida wa New Melody Choir ndetse n’indi yari irimo umuririmbyi wayo Emelyne Penzi. Ikipe yari irimo Emelyne ni yo yegukanye intsinzi, bituma ibyishimo byiyongera mu bari bitabiriye uwo mukino.

Nyuma y’umukino hakurikiyeho igitaramo nyirizina cyari cyajyanye New Melody Choir i Gitagata. Abagore n’abakobwa bagororerwa muri iki kigo basusurukijwe n’indirimbo zitandukanye zirimo ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’urukundo rw’Imana.

Ubutumwa bw’ingenzi bwibanzweho ni ukubibutsa ko, nk’uko u Rwanda rwabahaye amahirwe yo kwisubiraho no kongera kubaka ubuzima bwabo, Imana na yo ibakunda kandi ikabitaho mu buryo burenze ubwo abantu bashobora gutekereza.

Bill Ruzima yahishuye uko yavuye mu biyobyabwenge akakira agakiza

Kimwe mu byaranze uru ruzinduko ni ubuhamya bw’umuhanzi Bill Ruzima, wavuze ku rugendo rutoroshye yanyuzemo ubwo yari yarabaswe n’ibiyobyabwenge, n’uko yaje guhindura ubuzima bwe akakira agakiza.

Yasobanuye uburyo yatangiye gukoresha ibiyobyabwenge, bikaza kumugira imbata, bikamuviramo gufatwa no gufungwa, nyuma akajyanwa mu Kigo Ngororamuco cya Huye.

Yavuze ko ari muri icyo kigo yakuyemo amasomo yamufashije guhindura icyerekezo cy’ubuzima bwe, akiyegurira Imana, ibintu ashimangira ko byamufashije kuva mu buzima bubi yari arimo.

Mu butumwa yahaye abagore n’abakobwa bagororerwa i Gitagata, Bill Ruzima yabibukije ko bagifite agaciro kandi ko batagomba kumva ko ubuzima bwabo bwarangiye kubera ibibazo banyuzemo.

Yagize ati: “Muri ab’umumaro. Ibyo mutekereza ko bibaha amahoro mujya mu biyobyabwenge, ahubwo birangira bibabujije kubona ya mahoro. Rero muri ab’umumaro, muhe agaciro ubuzima bwanyu. Ndashaka ko muzava hano muhavanye Yesu. Hejuru y’amasomo babaha, ndifuza ko muzahavana icyemezo gifatika.”

Na Prof. Sam Byiringiro yagiranye ibiganiro n’abagororerwa muri iki kigo, abagezaho ubutumwa bushingiye ku rukundo n’imbabazi bya Yesu Kristo.

Yabibukije ko Yesu atabacira urubanza, ahubwo ko abafitiye imbabazi n’ubugingo, anabasobanurira ko igihano cyari kibategereje cyavanyweho binyuze muri we.

Umuyobozi wa New Melody Choir yashimiye Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Igororamuco (NRS) ku buryo cyabakiriye, agaragaza ko bishimiye kugira uruhare muri iki gikorwa kigamije guhumuriza no gufasha abagore n’abakobwa bari mu rugendo rwo kwisubiraho.

Mu rwego rwo kubashyigikira, abagororerwa muri Gitagata bahawe impano zirimo imyambaro ya siporo ikoreshwa mu mukino wa Basketball, umupira w’amaguru n’indi mipira yo gukina. Banashishikarijwe gukomeza kwiga, kwiyubaka no guharanira ejo hazaza heza.

New Melody Choir yabanjirije Selah Concert III igikorwa cy’urukundo i Gitagata

Uru ruzinduko rwa New Melody Choir rwabaye mu gihe haburaga amasaha make ngo ikore igitaramo cyayo ngarukamwaka yise “Selah Concert III”, giteganyijwe ku Cyumweru, tariki ya 8 Ugushyingo 2026, muri Camp Kigali, guhera saa cyenda z’amanywa.

Iki gitaramo gitegerejwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, kizagaragaramo New Melody Choir, Papi Clever na Dorcas, True Promises Ministry ndetse na Sam Rwibasira.

Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo aboneka ku rubuga rwa www.newmelody.rw.

New Melody Choir igizwe n’abanyamuryango bakomoka mu matorero atandukanye ya Gikristo. Mu bayigize harimo abaririmbyi n’abaramyi bazwi nka Neema Marie Jeanne, Josue Shimwa, Jado Sinza, Esther, Bosco Nshuti na Emelyne Penzi, hamwe n’abandi.

Iri korali izwiho ubuhanga mu miririmbire no gukoresha impano z’abanyamuryango bayo mu kuramya no guhimbaza Imana. Uretse ibikorwa by’umuziki, inazwiho ibikorwa by’urukundo birimo gusura abarwayi mu bitaro, kubagezaho ubutumwa bw’ihumure, ibyiringiro n’urukundo rwa Kristo.

Mu ndirimbo zayo zakunzwe harimo “Yarambabariye”, “Ndakwiringiye”, “Imana Ntisinzira”, “Ndashimira Umwami”, “Haleluya”, “Soko y’Ibyishimo”, “Nuzuye Ibyishimo”, “Yego”, “Uhembuwe” na “Imbabazi”.

Uruzinduko rwa New Melody Choir i Gitagata ni kimwe mu bikorwa bigaragaza ko iyi korali idakoresha impano zayo mu muziki gusa, ahubwo inifuza ko ubutumwa bwiza bwagera ku bantu banyuranye, cyane cyane abakeneye ihumure, urukundo n’ibyiringiro by’ubuzima bushya.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts