Mu Karere ka Nyagatare, hatanzwe amahugurwa ku bantu bafite inyubako zitandukanye, abahagarariye amahoteli, abashinzwe umutekano n’abandi, ku buryo bwo kwirinda, gukumira no kuzimya inkongi z’umuriro.
Ni amahugurwa yatanzwe ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi (Fire and Rescue Brigade).
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya inkongi n’ubutabazi, ACP Paul Gatambira, yasabye abitabiriye aya mahugurwa kwita ku ngamba zo kwirinda inkongi, kumenya ibikoresho byifashishwa mu kuzizimya no kubikoresha neza. Yashimangiye ko ari ngombwa kugira kizimyamwoto ahantu hakenerwa, kumenya uko ikoreshwa no kwitwararika mu gihe bakoresha umuriro, amashanyarazi n’ibikoresho bya gazi.
Hakozwe umwitozongiro ugamije kwerekana uburyo bwo kuzimya umuriro hakoreshejwe kizimyamwoto, ndetse n’uburyo bwo gukoresha uburingiti bwabugenewe (fire blanket) mu kuzimya umuriro wafashe kuri gazi yo gutekaho.













