BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’abayobozi bitabiriye CHOGM 2026

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, yagiranye ibiganiro n’abakuru ba za Guverinoma zitandukanye bitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma z’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM 2026), iri kubera muri Antigua na Barbuda.

Mu biganiro byagarutsweho mu itangazo ry’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ryasohotse mu rukerera rwo ku wa 4 Ugushyingo 2026, harimo ibyo Perezida Kagame yagiranye na Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis, na Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka, Harini Amarasuriya.

Perezida Kagame kandi yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Saint Vincent and the Grenadines, Godwin Friday, ndetse na Minisitiri w’Intebe wa Eswatini, Russell Mmiso Dlamini.

Ibi biganiro byabaye mu gihe Perezida Kagame yitabiriye CHOGM 2026, yatangijwe ku mugaragaro ku wa 3 Ugushyingo 2026, mu muhango wabereye muri National Performing Arts Centre, mu Mujyi wa St. John’s muri Antigua na Barbuda.

Muri uyu muhango, Perezida Kagame yari kumwe na Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, Umwami Charles III w’u Bwongereza, abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zo mu muryango wa Commonwealth n’abandi banyacyubahiro.

CHOGM 2026 ni inama ibaye ku nshuro ya 28, ikaba yarateguwe kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026, ifite insanganyamatsiko igira iti: “Kwihutisha ubufatanye n’ishoramari bigamije kubaka Commonwealth iteye imbere.”

Iyi nama yahuje abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bagera kuri 30, abayobozi batandukanye, abaminisitiri, abahagarariye urwego rw’abikorera, imiryango itari iya Leta n’urubyiruko.

CHOGM ya mbere yabereye muri Singapore mu 1971, isimbura inama zahuzaga ba Minisitiri b’Intebe b’ibihugu byari bifitanye amateka n’u Bwongereza. Kuva icyo gihe, iyi nama yagiye yakirwa n’ibihugu bitandukanye bigize Commonwealth.

U Rwanda rwabaye umunyamuryango wa Commonwealth ku wa 29 Ugushyingo 2009, ruba kimwe mu bihugu byinjiye muri uyu muryango bitarakolonijwe n’u Bwongereza.

Mu 2022, u Rwanda rwakiriye iyi nama i Kigali, yabaye kuva ku wa 20 kugeza ku wa 25 Kamena. Icyo gihe, ibiganiro byibanze ku kuzahura ubukungu nyuma y’icyorezo cya COVID-19, guhanga udushya no guteza imbere ubufatanye hagati y’ibihugu bigize uyu muryango.

Perezida Kagame yayoboye Commonwealth kuva mu 2022 kugeza mu Ukwakira 2024, ubwo ubuyobozi bw’uyu muryango bwashyikirizwaga Samoa, yari yakiriye CHOGM yabereye i Apia.

Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Sri Lanka, Harini Amarasuriya
Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts