BREAKING

Amakuru

Ngoma: Umuyobozi w’akarere ka Ngoma ucyuye igihe NIYONAGIRA Nathalie yagiranye ihererekanyabubasha n’umuyobozi w’agateganyo INGABIRE Benoit.

Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 30 Ukwakira 2026, ku cyicaro cy’Akarere ka Ngoma habereye umuhango w’ihererekanyabubasha hagati y’Umuyobozi w’Akarere ucyuye igihe, Madamu NIYONAGIRA Nathalie, n’Umuyobozi w’Akarere w’Agateganyo, Bwana INGABIRE Benoit.

Uyu muhango wayobowe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Iburasirazuba, Dr. NYIRAHABIMANA Jeanne, mu rwego rwo gushyikiriza ububasha n’inshingano z’Ubuyobozi bw’Akarere Umuyobozi mushya w’Agateganyo Bwana Ingabire Benoit.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’intara y’iBurasirazuba Dr NYIRAHABIMANA Jeanne yayoboye ihererekanyabubasha.

Uyu muhango kandi witabiriwe n’abayobozi batandukanye barimo Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ucyuye igihe, Bwana BANAMWANA Bernard. Abandi bajyanama b’Akarere,Abahagarariye inzego z’umutekano,Abayobozi b’ibigo bikorera mu Karere,Abakozi b’Akarere bakorera ku cyicaro cy’Akarere, Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Imirenge igize Akarere ka Ngoma.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara Dr.Jeanne NYIRAHABIMANA yashimiye abari bagize inama njyanama y’Akarere icyuye igihe imbaraga n’umurava byabaranze mu gihe kingana n’imyaka itanu bari bamaze muri izi nshingano. Yakomeje avuga ko imikoranire myiza ariyo yatumye Akarere ka Ngoma gakomeza kuza imbere muri gahunda za Leta zitandukanye ,Igikorwa cyasojwe no gushyikiriza abajyanama icyemezo cy’ishimwe.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts