BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturageUbukungu

Ngoma: Hatashywe Hotel shya yiyongera kuri eshatu zihasanzwe.

Kuri uyu wa 29 Ukwakira 2026 mu Murenge wa Kibungo, Akagari ka Karenge hafunguwe kumugaragaro aro rya RIS Hotel, ishami rya Ngoma. Iyi hoteli igiye gukorera mu nyubako za Croix-Rouge y’u Rwanda, ikaba yiyongereye kuri Saint Joseph Hotel na EastGate Ngoma na Lake side Recreation Resort Hotel iherereye ku Kiyaga cya Mugesera zari zisanzwe zitanga serivisi z’amahoteli muri aka Karere.

Umuhango wo gutaha izi nyubako no gufungura iyi hoteli witabiriwe na NGOGA Arstarique, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ubutabazi (MINEMA), Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose, Visi Meya w’Akarere ka Ngoma Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, Perezida wa Croix rouge mu Rwanda Karasira Wilson hamwe n’abandi bafatanyabikorwa.

RIS Hotel, ishami rya Ngoma, ni indi ntambwe mu kongera ibikorwaremezo ndetse no kwagura serivisi zijyanye n’amahoteli mu Karere ka Ngoma kari gasanzwe gafite Hoteli ebyiri gusa.

Mu ijambo rye, NGOGA Arstarique, Umunyamabanga Uhoraho muri MINEMA, yashimangiye akamaro k’ubufatanye mu gushyigikira ibikorwa bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage.
Yagaragaje ko ibikorwa nk’ibi bigaragaza uburyo ibikorwaremezo bishobora gukoreshwa mu gutanga serivisi zifitiye abaturage n’igihugu akamaro, bityo bigafasha mu kwagura iterambere.
Yashimiye Croix-Rouge y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa uruhare bagira mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage cyane cyane mu bijyanye no gukumira Ibiza yagaragaje ko Croix rouge ari umufatanyabikorwa mwiza uhora yiteguye gufatanya na Leta mu kurengera ubuzima bw’abaturage bahuye n’ibiza bitandukanye.

Madamu MUKAYIRANGA Marie Gloriose, Visi Meya Ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, yashimiye Croix-Rouge y’u Rwanda n’abafatanyabikorwa bose bagize uruhare mu gikorwa cyo gutangiza RIS Hotel, ishami rya Ngoma.
Yagaragaje ko kongera ibikorwaremezo bitanga serivisi zitandukanye ari ingenzi mu iterambere ry’Akarere, kuko bifasha mu kwagura amahitamo y’abagana Ngoma no guteza imbere ibikorwa by’ubucuruzi.
Yashimangiye ko Akarere ka Ngoma gaha agaciro ubufatanye n’abafatanyabikorwa mu bikorwa bigamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere ubukungu bw’Akarere.

Bamwe mu baturage bagaragaje ko bishimiye gutangira kwiyi hoteli bavuga izabafasha mu buryo bwo kubona aho bagurisha bimwe mu byo beza. Turatsinze Innocent yagize ati: “Turishimira ko Ngoma ikomeje gutera imbere, ikaba yungutse indi hoteli. Ibi biraduha icyizere ko abantu benshi bazajya baza muri aka Karere, bityo ibikorwa by’ubucuruzi na serivisi bigakomeza kwaguka ndeste natwe nk’abahinzi tukabona aho tugurisha imyaka yacu ku giciro cyiza.”

NIYOMUFASHA Alice we yavuze ko kwiyongera kw’amahoteli ari inkuru nziza ku baturage, cyane cyane mu bijyanye no kongera amahitamo y’aho abantu bashobora gucumbika cyangwa gufatira amafunguro.
Yagize ati: “Twishimiye ko hiyongereye indi hoteli, kuko ari ikimenyetso cy’uko Ngoma ikomeje gutera imbere. Turifuza ko ibikorwa nk’ibi byakomeza kwiyongera, bikazana ubukungu ku baturage ba Ngoma , ikindi nuko iyi hoteli igiye gutanga akazi ku rubyiruko rwo mu Karere kacu.”

Itangira rya RIS Hotel, ishami rya Ngoma, rinagaragaza amahirwe yo gukomeza gushishikariza abashoramari gushyira imari mu bikorwa bitandukanye, hagamijwe guteza imbere ubukungu bw’Akarere no kuzamura imibereho myiza y’abaturage.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts