Iyi mvura ivanze n’umuyaga yangije inzu 20, aho 10 muri zo ibisenge byazo byagurutse burundu mu Kagari ka Bushoga, mu Mudugudu wa Cyonyo yangiza n’icyumba kimwe cy’ishuri kuri GS Cyonyo, ndetse inangiza urutoki mu Mudugudu wa Cyonyo, mu Murenge wa Nyagatare.
Amwe mu mazu yasenye n’umuyaga
Umukuru w’Umudugudu wa Cyonyo, Dusabe Euphrasie, yavuze ko imvura yaguye iherekejwe n’umuyaga , igasenya inzu z’abaturage ndetse ikangiza n’inyubako y’ishuri n’urutoki.
Ati “Imvura yaguye ari nyinshi kandi irimo umuyaga mwinshi. Twabonye amazu y’abaturage asenyuka, ndetse n’icyumba cy’ishuri kuri GS Cyonyo kiraguruka. Abaturage batunguwe n’uburyo ibintu byagenze kuko byabaye mu gihe gito kandi bikaba bidasanzwe mu aka gace.”
Yakomeje avuga ko bamwe bashakiwe aho kuba, ariko basaba ubufasha kuko hari abo bigoye kubona ubushobozi bwo kwisanira.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagatare, Uwambayingabire Claire, yavuze ko ubuyobozi bwamenye ibyabaye bugahita butangira gushakira amacumbi abahuye n’ibi biza.
Yagize ati “Twamenye ibyabaye kandi twahise dutangira gushakira amacumbi abaturage inzu zabo yasenyutse, kugira ngo babone aho kuba mu gihe hakibarurwa ibindi byangiritse.”
Yasabye abaturage kurushaho kwirinda ibiza, bubahiriza amabwiriza n’inama bahabwa n’ubuyobozi kandi bagafata ingamba hakiri kare, cyane cyane muri ibi bihe by’imvura.
Ati “Turagira inama abaturage gukomeza gufata ingamba zo kwirinda ibiza no kubahiriza amabwiriza atangwa n’ubuyobozi, kugira ngo birinde ingaruka zishobora guterwa n’ibiza.”
Mu intara y’iBurasirazuba hakomeje kugenda humvikana Ibiza bigenda bitungurana bigatwara ibintu bitandukanye harimo amazu y’abaturage n’ibikirwa remezo.











