BREAKING

Amakuru

Kayonza: Abaturage bashima ibikorwa Njyanama yagezeho mu myaka 5

.

Bamwe mubaturage bo mukarere ka Kayonza bashima ibikorwa inama Njyanama y’aka karere yagezeho mu bikorwa bitandukanye,
mu mwaka wa 2021-2026,bimwe muri ibyo bikorwa harimo inzu zubakiwe abatishoboye,imihanda yubatswe n’abaturage,ibyumba by’amashuri byubatswe, mu urwego rw’ubuzima hubatswe amavuriro y’ibanze .
Ibi byagarutsweho mu imurikabikorwa ry’ibikorwa byakozwe muri Manda y’imyaka 5 ,Gusa na none abaturage basaba ko bakorerwa imwe mumihanda itarakorwa kuko bibabera imbogamizi nko kugera kwa muganga igihe umurwayi akeneye kujya kwa muganga.

Mu rwego rwo kwagura ibikorwa remezo Abitabiriye imurikabikorwa bavuze ko bashimishijwe n’ibikorwa remezo akarere kamaze kugeza kubaturage,banashimira ubuyobozi bwabigizemo uruhare,hashimwe Kandi abaturage bagira uruhare mu kwiyubakira ibikorwa remezo nko kubaka imihanda bikozwe n’abaturage.

Kayumba Dorene perezida w’inama njyanama yabigatutseho agira ati: “kubijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi twahawe imishinga migari harimo kuhira, imishinga y’ibyanya by’imbuto aribyo byatunye abaturage bamwe biteza imbere,tuka tubasaba kubungabunga ibyagezweho no kurushoho kugira uruhare mu bibakorera”.

Bimwe mubikorwa byakozwe mu karere  ka Kayonza harimo kongera umubare w’inzu zubakiwe abaturage abatushoboye,kongera ibyumba by’amashuri,gahunda yo guhinga hakoreshejwe irrigation hongerewe ibiyaga bitengano ndetse no kurwanya amapfa yagaragaye mu mirenge yo mu bicye bya Ndego na Kabare nk’imwe mu mirenge yari yugarijwe n’amapfa kugeza ubu abaturage bakaba bishimira uruhare rw’ubuyobozi mu kurwanya ibi bibazo byari bibugarije.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts