Umugabo witwa Habanabakize Epimaque utuye mu karere ka Kirehe,umurenge wa mushikiri akagari ka Rwayikona yishe umugore we witwa Uwajeneza Anisie amutemaguye bapfa imitungo bagabanye nyuma yo guhana gatanya murukiko.
Urupfu rwa Uwajeneza Anisie rwamenyekanye ubwo yari yagiye guhinga mu isambu yahawe muri gatanya maze Umugabo amusanga mu iyo sambu bagabanye arimo guhinga mo ahita amwivugana,kugira ngo nawe ntazayihinge, abaturanyi bahise batabara basanga Uwajeneza Anisie yashizemo umwuka.
Ubusanzwe uyu muryango bari babanye mu makimbiranye amaze igihe kugeza aho urukiko rubatandukanyije bakagabana imitungo maze Umugabo we Habanabakize Epimaque atabyishimiye agahitamo kumwivugana.
Habanabakize Epimaque ukekwaho kwivugana umugore we yahise aburirwa irengero ariko inzegi zishinzwe umutekano zikaba ziri kumushakisha.
Hirya no hino ku isi usanga hakigaragara amakimbirane mumuryango aho bamwe hagiye havamo impfu zitandukanye gusa kugeza ubu leta ikaba ishyiramo ingufu mukurwanya ibibazo bishingiye kumakimbira.












