Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyatangaje ko 94,33% by’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025/2026 batsinze.
Ibi byatangajwe kuri uyu wa 11 Nzeri 2026, mu muhango wo gutangaza amanota y’ibizamini bya Leta.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yavuze ko muri rusange hiyandikishije abanyeshuri 108.732, barimo abakobwa bangana na 55,5% n’abahungu 44,95%.
Abakoze ibizamini ni 108.405, muri bo 102.000 batsinze. Mu bahungu batsinze 95,9%, mu gihe abakobwa batsinze ku kigero cya 93%.
Imitsindire y’uyu mwaka yazamutse ugereranyije n’umwaka ushize, aho 89,1% ari bo batsinze mu banyeshuri 106.078 bakoze ibizamini.
Uwahize abandi
Manzi Nshuti Kabanda Brave, wize MCB muri Petit Séminaire Saint Aloys mu Karere ka Rusizi, ni we wahize abandi ku rwego rw’igihugu, aho yagize 98,40%.
Akuriwe na Umwali Deborah, wize HLP muri Cornerstone Leadership Academy i Rwamagana, wagize 97,52%.









