Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yashimiye amadini n’amatorero uruhare yagize mu iterambere ry’u Rwanda mu myaka 32 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, abasaba gukomeza kugira uruhare mu gukemura ibibazo bikibangamiye Abanyarwanda, by’umwihariko ubusinzi n’ibiyobyabwenge mu rubyiruko.
Yabivuze ku wa 16 Kanama 2026, ubwo kuri Stade Amahoro i Remera habaga igiterane ngarukamwaka cya Rwanda Shima Imana, cyitabiriwe n’Abanyarwanda baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu.
Iki giterane cyabaye ku nshuro ya 14, kigamije gusengera igihugu no gushimira Imana ku bw’umutekano, ubumwe n’iterambere u Rwanda rumaze kugeraho.
Dr. Nsengiyumva yavuze ko ubufatanye hagati ya Leta n’amadini n’amatorero bwagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kubaka u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yagaragaje ko amadini n’amatorero yagize uruhare mu kubaka Umunyarwanda urangwa n’indangagaciro nziza, guteza imbere imiryango, kwimakaza ubumwe, amahoro, imbabazi, gukorera mu mucyo no gukunda igihugu.
“Ibyo twagezeho dushimira Imana uyu munsi ntibyari gushoboka iyo Leta ikora yonyine.”
Minisitiri w’Intebe yasabye amadini n’amatorero kudahagarika uwo musanzu, ahubwo agakomeza kwigisha Abanyarwanda ibibafasha kwiteza imbere no kwirinda ibikorwa bibasubiza inyuma.
Ubutumwa ku kurwanya ubusinzi n’ibiyobyabwenge
Mu byo yagarutseho cyane harimo ikibazo cy’ubusinzi n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, by’umwihariko mu rubyiruko.
Yavuze ko ibi bibazo byangiza ubuzima, bigasenya imiryango kandi bikaba intandaro y’amakimbirane.
Yagize ati:
“Turabasaba gukomeza gukoresha ijwi ryanyu mu kwigisha indangagaciro zikwiye kuturanga nk’Abanyarwanda no kurwanya imico mibi y’ubusinzi ikunze kuranga urubyiruko rwacu.”
Dr. Nsengiyumva yavuze ko amadini n’amatorero afite ubushobozi bwo kugera ku bantu benshi, bityo ko akwiye kubyaza uwo mwanya umusaruro mu gufasha Leta guhindura imibereho y’Abanyarwanda.
Yasobanuye ko gahunda ya Leta yo kurwanya ubusinzi n’ibiyobyabwenge igamije kurinda ubuzima bw’Abanyarwanda no gutuma bakoresha neza ubushobozi bafite mu kubaka imiryango n’igihugu.
“Ubuyobozi bwiza bwahinduye amateka y’igihugu”
Umuyobozi wa Peace Plan Rwanda itegura Rwanda Shima Imana, akaba n’Umushumba wa Potter’s Hand Ministries, Jimmy Muyango, yashimiye Imana ku bw’ubuyobozi yavuze ko bwafashije igihugu kugana inzira y’ubumwe n’ubwiyunge.
Na Pasiteri Ndayizeye Isaïe, umwe mu bayobozi ba Komite itegura Rwanda Shima Imana, yavuze ko Abanyarwanda bafite impamvu zo gushimira Imana ku rugendo igihugu cyanyuzemo, kikava mu mateka arangwa n’amacakubiri, ubwicanyi, umwiryane n’ubuyobozi bubi.
Igiterane cya Rwanda Shima Imana cyongeye kugaragaza uruhare rw’amadini n’amatorero mu bikorwa by’igihugu, ndetse n’ubusabe bwa Leta bwo gukomeza gukoresha urwo ruhare mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho y’Abanyarwanda, cyane cyane urubyiruko.















