BREAKING

AmakuruImikinoUbukerarugendo

Ntago ari ugusubira inyuma. RDB ku bagaya amasezerano n’ Aston Villa

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ruvuga ko amasezerano ya Visit Rwanda na Aston Villa yo mu Bwongereza agamije guteza imbere ubukerarugendo n’ishoramari adakwiye gufatwa nk’ay’agaciro gake, kuko u Rwanda rukomeje kwagura abafatanyabikorwa barwo ku rwego mpuzamahanga.
Ibi byatangajwe ku wa 11 Kanama 2026, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu rwego rwo gutegura gahunda yo Kwita Izina abana b’ingagi, aho RDB yagarutse ku musaruro w’ubukerarugendo n’ubufatanye u Rwanda rugirana n’amakipe akomeye yo mu Bwongereza.
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB, Mutangana Eugène, yavuze ko ubufatanye u Rwanda rwagiranye na Arsenal FC bwagize uruhare mu guteza imbere ubukerarugendo, ashingira ku bwiyongere bw’amafaranga igihugu cyinjiza n’umubare w’abakerarugendo.
Yatanze urugero rw’umwaka wa 2025, aho amafaranga u Rwanda rwinjije mu bukerarugendo yageze kuri miliyoni 685 z’amadolari ya Amerika, avuye kuri miliyoni 647 z’amadolari mu 2024.
Muri uwo mwaka kandi, u Rwanda rwakiriye abashyitsi bagera kuri miliyoni 1,49.

Mutangana Eugène
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri RDB.

Mutangana yavuze ko iyi mibare idakwiye gufatwa nk’umusaruro w’amasezerano na Arsenal gusa, kuko hari izindi gahunda nyinshi igihugu gishyiramo imbaraga mu guteza imbere ubukerarugendo.
Ati: “Ibi ni ibyo kwishimira, ntabwo bivuze ko ari ubufatanye gusa bwatumye tubigeraho, hari n’ibindi dukora mu buryo butandukanye ariko cyane cyane aya masezerano harimo ayo twagiranye na Arsenal yagize uruhare mu kuzamura ubukerarugendo, mu mafaranga twinjiza ndetse n’izindi nyungu zishamikiye ku bukerarugendo.”

Aston Villa nayo yitezweho kongera amahirwe

Ku wa 14 Nyakanga 2026, Visit Rwanda yatangaje ubufatanye bushya na Aston Villa, imwe mu makipe azwi cyane mu mupira w’amaguru w’u Bwongereza.
Muri aya masezerano, Visit Rwanda yabaye Principal Partner, Official Tourism Partner ndetse na Official Coffee Provider wa Aston Villa.
Ikirango cya Visit Rwanda kizajya kigaragara imbere ku myambaro y’amakipe yose ya Aston Villa, arimo ikipe y’abagabo, iy’abagore ndetse n’amakipe y’abakiri bato. Kizarushaho kugaragara kandi mu mikino, mu bikorwa byo kwamamaza ndetse no ku bicuruzwa by’iyi kipe.
Mutangana yavuze ko u Rwanda rutabona ubu bufatanye nk’intambwe yo gusubira inyuma, ahubwo ko ari igice cy’ingamba zo gukomeza kwagura umubano n’abafatanyabikorwa batandukanye.
Ati: “Kuba twaragiranye amasezerano na Aston Villa ntabwo bivuze ko twavuye hejuru tukamanuka. Mu Kinyarwanda baravuga ngo nta mukiliya muto, kandi tugomba kwagura umubano, ubufatanye, twizera ko amasezerano tumaze kugirana na Aston Villa azatugeza kuri byinshi kandi twiteguye no kugirana amasezerano n’izindi aho bishoboka.”

RDB ivuga ko amasezerano na Aston Villa adakwiye gufatwa nk’ay’agaciro gake, kuko u Rwanda rukomeje kwagura abafatanyabikorwa barwo ku rwego mpuzamahanga.

Ubufatanye burenze ubukerarugendo

Uretse kwamamaza ubukerarugendo, ubufatanye hagati ya Visit Rwanda na Aston Villa bugamije no kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu gifite amahirwe mu ishoramari, kwakira ibikorwa mpuzamahanga, inama n’imikino.
Impande zombi kandi zizafatanya mu bikorwa bigamije guteza imbere umupira w’amaguru, amahugurwa y’abatoza, ibikorwa by’ubugiraneza, guteza imbere imiyoborere ndetse no gutanga amahirwe yo kongera ubumenyi mu myuga itandukanye.
Gushyira ikirango cya Visit Rwanda imbere ku mwambaro wa Aston Villa bizatuma ubutumwa bwo kumenyekanisha u Rwanda bugera ku bantu benshi binyuze mu mikino ya Premier League, amarushanwa yo ku rwego rw’u Burayi, ibikorwa byo kwamamaza ndetse n’ibicuruzwa by’iyi kipe.

Aston Villa, ikipe ifite amateka akomeye

Aston Villa ni imwe mu makipe afite amateka akomeye mu mupira w’amaguru mu Bwongereza.
Iyi kipe yegukanye European Cup, ubu izwi nka UEFA Champions League, mu 1982, ndetse mu 2026 yegukana UEFA Europa League.
Mu myaka ya vuba, Aston Villa yongeye kuba imwe mu makipe ahatanira imyanya myiza muri Premier League, bityo ubufatanye na Visit Rwanda bukaba butegerejweho gutanga umwanya munini wo kwamamaza u Rwanda ku rwego mpuzamahanga.
Ku ruhande rwa RDB, icy’ingenzi ni uko ubu bufatanye n’ubundi bufatanye bushya bwafasha u Rwanda gukomeza kongera umubare w’abarugenderera, amafaranga ava mu bukerarugendo ndetse no gukurura ishoramari n’ibindi bikorwa mpuzamahanga.
Ibi kandi bije mu gihe u Rwanda rukomeje gukoresha siporo, cyane cyane umupira w’amaguru, nk’imwe mu nzira zo kwamamaza isura y’igihugu no kugera ku bantu benshi ku Isi.

RDB yagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku myiteguro yo Kwita Izina abana b’ingagi ku ncuro ya 21

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts