Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Bufaransa (FFF) ryatangaje ko Zinedine Zidane yagizwe umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa, Les Bleus, asimbuye Didier Deschamps wari umaze imyaka 14 ayitoza.
Zidane, ufatwa nk’umwe mu bakinnyi beza u Bufaransa bwagize mu mateka, atangiye urugendo rushya nk’umutoza w’ikipe y’Igihugu nyuma y’igihe kinini izina rye rivugwa nk’uwari ukwiriye izi nshingano.
Uyu mugabo w’imyaka 54 yanditse amateka akomeye nk’umukinnyi, aho yafashije u Bufaransa kwegukana Igikombe cy’Isi cya 1998 ndetse na UEFA Euro 2000. Mu mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 1998, yatsinze ibitego bibiri byafashije u Bufaransa gutsinda Brésil ibitego 3-0, ndetse muri uwo mwaka anatwara igihembo cya Ballon d’Or.

Zidane yafashije u Bufaransa kwegukana Igikombe cy’Isi cya 1998 ndetse na UEFA Euro 2000
Nk’umutoza, Zidane yubatse izina rikomeye muri Real Madrid, ayifasha kwegukana UEFA Champions League inshuro eshatu zikurikiranya hagati ya 2016 na 2018, anatwara ibikombe bibiri bya La Liga n’ibindi byinshi mbere yo gutandukana n’iyo kipe mu 2021.
Kuyobora Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ni inshingano Zidane yari amaze igihe agaragaza ko yifuza. Azasimbura Deschamps wasize amateka akomeye, arimo kwegukana Igikombe cy’Isi cya 2018 no kugeza Les Bleus ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Isi cya 2022.
Zidane ategerejweho gukomeza kubaka ikipe ishingiye ku bakinnyi bakiri bato bafite impano, ariko anahuza ubunararibonye bw’abamaze kwigaragaza kugira ngo u Bufaransa bukomeze kuba mu makipe ahora ahatanira ibikombe bikomeye.

Nubwo azahura n’igitutu cyo gukomeza umurage wa Deschamps, amateka ye nk’umukinnyi n’umutoza atuma abafana benshi b’u Bufaransa bamufitiye icyizere.

Biteganyijwe ko umukino wa mbere wa Zidane nk’umutoza wa Les Bleus uzaba ari uwo bazakiramo Turikiya mu mikino ya UEFA Nations League, uteganyijwe ku wa 25 Nzeri.










