BREAKING

Imyidagaduro

Umunyamakuru Robert Cyubahiro McKenna yakoze ubukwe

Umunyamakuru wa RBA, Robert Cyubahiro McKenna, yakoze ubukwe n’umukunzi we Louise Uwase, nyuma y’igihe gito biyemeje kubana nk’umugabo n’umugore.

Uyu muhango wabaye ku wa 11 Nyakanga 2026, ukaba warakurikiye umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wabereye mu Murenge wa Kinyinya ku wa 25 Kamena 2026.

Umunsi w’ibyishimo wabereye i Gashora

Mbere y’umuhango wo gusezerana imbere y’Imana no kwakira abashyitsi, Robert Cyubahiro McKenna na Louise Uwase babanje mu muhango wo gusaba no gukwa wabereye kuri La Palisse Hotel Gashora.

Aha ni ho hakomereje ibirori by’ubukwe byari byitabiriwe n’inshuti, imiryango ndetse n’abantu batandukanye b’ingeri zinyuranye.

Urukundo rwa Robert McKenna na Louise

Muri Gashyantare 2026 ni bwo Robert Cyubahiro McKenna yambitse impeta Louise Uwase, abitangariza abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

Mu butumwa buherekejwe n’amafoto ari kumwe n’umukunzi we, yagize ati: “Kuzibanira iteka bishyizwe ku mugaragaro. Igisubizo cy’isengesho ryanjye, rukundo rwanjye, fiancée wanjye. Tuzahorane iteka.”

Robert Cyubahiro McKenna ni umwe mu banyamakuru bamaze igihe bamenyekanye mu Rwanda. Yamenyekanye cyane ubwo yakoraga kuri Royal FM, nyuma aza kwerekeza muri RBA aho akora ikiganiro “Magic Drive” gitambuka kuri Magic FM Rwanda.

Umunyamakuru Robert McKenna yakoze ubukwe na Louise Uwase,

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts