Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire, yatangaje ko nta kabuza u Rwanda ruzakira isiganwa mpuzamahanga rya Formula 1, asaba Abanyarwanda bafite impungenge kuri uyu mushinga kugira icyizere kuko igihugu gifite ubushobozi bwo kubigeraho.
Ibi yabivugiye mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro isiganwa rya Shampiyona Nyafurika rya Rwanda Mountain Gorilla Rally 2026, wabereye mu masangano y’imihanda iri hafi ya Kigali Convention Centre na Kigali Heights ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko kuba u Rwanda ruri kwakira amarushanwa akomeye y’imodoka, harimo na Rwanda Mountain Gorilla Rally, ari ikimenyetso cy’uko igihugu gikomeje gutera imbere mu kwakira ibikorwa mpuzamahanga by’imikino ya moteri.
“Ntimukwiriye kugira impungenge kuri Formula 1”
Ibi yabigarutseho mu gihe u Rwanda rumaze imyaka ibiri rutangaje umugambi wo gusaba kwakira isiganwa rya Formula 1, irushanwa riri ku rwego rwo hejuru mu mikino yo gusiganwa ku modoka.
Minisitiri Mukazayire yavuze ko intego yo kuzana Formula 1 mu Rwanda ishoboka, ashingiye ku bushake n’imbaraga igihugu gikomeje gushyiramo.
Ati: “Turabizi bamwe baribaza bati ese tuzagera aho twakire Formula 1? Yego nk’uko Perezida wacu [Paul Kagame] yabivuze. Ntimukwiriye kugira impungenge kuko byose biva mu bushake no gukora cyane.”
Yakomeje agira ati: “Ntabwo kandi ari ibintu bigomba gutinda, kuko icyo bisaba cya mbere kirahari.”
Afurika imaze imyaka isaga 30 itakira Formula 1
Kuva mu 1993, ubwo Afurika y’Epfo yakiraga Formula 1 iheruka kubera ku mugabane wa Afurika, nta kindi gihugu cyongeye kwakira iri rushanwa.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byo muri Afurika byagaragaje ubushake bwo kuryakira, aho ruhanganye n’ibindi birimo Afurika y’Epfo, Tanzania na Nigeria.
Nubwo u Rwanda rwaba rwujuje ibisabwa, isiganwa rya Formula 1 ntirishobora kubera mu gihugu mbere ya 2028, kuko imijyi izakira andi masiganwa yose kugeza mu 2027 yamaze gutangazwa.
Gusa ubuyobozi bw’u Rwanda buvuga ko ibikorwa biri gukorwa mu guteza imbere siporo, ibikorwa remezo n’ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga biri mu bitanga icyizere cyo kugera kuri iyi ntego.
















