BREAKING

AmakuruImikino

Al Hilal SC yahaye FERWAFA miliyoni 150 Frw yo gushyigikira CECAFA Kagame Cup 2026

Ikipe ya Al Hilal SC yo muri Sudani yahaye ishyirahamwe ry’ umupira w’ amaguru mu Rwanda, FERWAFA inkunga y’amadolari ibihumbi 100 (asaga miliyoni 150 Frw) izafasha mu gutegura no gutera inkunga irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2026 rizabera i Kigali kuva ku wa 24 Nyakanga kugeza ku wa 7 Kanama 2026.

Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono ku wa Gatanu, tariki ya 10 Nyakanga 2026, kuri hoteli ya FERWAFA i Remera, aho yemejwe n’Umuyobozi Mukuru wa Al Hilal SC, Yasir Hassan, Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice, ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo wa CECAFA, Jean Sseninde.

Al Hilal yashimiye u Rwanda ku buryo yayakiriwe

Yasir Hassan yavuze ko iyi nkunga ari uburyo bwo gushimira u Rwanda ku buryo rwakiriye ikipe yabo ubwo yakinaga Shampiyona y’u Rwanda mu mwaka ushize w’imikino.

Ati: “Twishimiye gushyigikira irushanwa ry’uyu mwaka natwe tumaze kwitabira inshuro nyinshi. Ni ishimwe ry’uko twakiriwe mu Rwanda ndetse n’uburyo twitaweho kuva twarugeramo.”

Uyu muyobozi yavuze ko Al Hilal izakomeza gushyigikira amarushanwa ya CECAFA azabera mu Rwanda mu myaka iri imbere, kuko igihugu kizakomeza kwakira iri rushanwa kugeza mu 2028.

Yanavuze ko hari amahirwe y’uko Al Hilal SC yakomeza gukina muri Shampiyona y’u Rwanda no mu mwaka w’imikino wa 2026/27 uzatangira muri Nzeri 2026.

Al Hilal iri mu itsinda rimwe na Rayon Sports

Al Hilal SC iri mu makipe 12 azitabira CECAFA Kagame Cup 2026, aho yashyizwe mu Itsinda C hamwe na Rayon Sports FC, Tusker FC yo muri Kenya na KVZ FC yo muri Zanzibar.

Iri rushanwa rizahuza amakipe akomeye yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, rikaba rigiye kubera mu Rwanda mu gihe igihugu gikomeje kongera ubushobozi bwo kwakira amarushanwa mpuzamahanga y’umupira w’amaguru.

Perezida wa FERWAFA, Shema Ngoga Fabrice
Umuyobozi Mukuru wa Al Hilal SC Yasir Hassan yavuze ko iyi nkunga ari uburyo bwo gushimira u Rwanda ku buryo rwakiriye ikipe yabo

Al Hilal SC yahaye FERWAFA miliyoni 150 Frw yo gushyigikira CECAFA Kagame Cup 2026

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts