BREAKING

Imyidagaduro

Umunyarwanda Kagarara yahuriye n’ icyamamare Ashton Hall

Umunyamerika Ashton Hall, wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho agaragaza imyitozo ngororamubiri akora, by’umwihariko kwiruka no kubaka umubiri, yahuriye muri Ghana n’Umunyarwanda Kagarara wamamaye yigana ibyo akora.

Ibi byabaye kuri icyi Cyumweru, tariki ya 28 Kamena 2026, ubwo Ashton Hall yatangizaga urugendo rwo kuzenguruka ibihugu bya Afurika ahura n’abafana be, aho yahereye muri Ghana.

Kagarara yatungujwe Ashton Hall mu irushanwa rya ‘pompage’

Kagarara, umaze kwamamara ku mbuga nkoranyambaga kubera gusubiramo amashusho ya Ashton Hall, akunze kwitwa “Ashton Small”, yagejejwe imbere ya Ashton Hall mu buryo bwatunguranye.

Bakimara guhura, Ashton Hall yahise amusaba ko bipima imbaraga mu mukino wa pompage (push-ups). Bombi bahise baryama hasi batangira kuzibara.

Ashton Hall yahagaritse ageze kuri 70, mu gihe Kagarara yakomeje gukora izindi, bituma bombi bishimirana. Nyuma yaho, Ashton Hall yabwiye Kagarara ko yifuza no gusura u Rwanda.

Basuye aho bubakira umubiri muri Ghana

Nyuma y’iryo rushanwa, Ashton Hall na Kagarara basuye ahakorerwa imyitozo yo kubaka umubiri muri Ghana, bahura n’abandi bakora siporo zitandukanye.

Ashton Hall azwi cyane kubera gahunda y’imyitozo akora buri gitondo, ibikorwa amaze imyaka irenga 15 akora adacika intege, ari na byo byatumye yubaka izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga.

Urugendo rwo kuzenguruka Afurika

Urugendo rwa Afurika ruje rukurikira urwo Ashton Hall aheruka kugirira mu bindi bihugu birimo u Budage, Puerto Rico, u Buhinde na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu.

Ku ruhande rwa Kagarara, yakomeje kwigarurira imitima y’abakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda no hanze yarwo kubera ubuhanga bwe bwo kwigana imyitozo n’imyitwarire ya Ashton Hall.

Si ubwa mbere ahuye n’icyamamare muri ubu buryo. Mbere yigeze no guhurira mu Rwanda n’umunyamerika Darren Jason Watkins Jr., uzwi nka IShowSpeed, aho na bwo barushanyijwe gukora pompage, ibintu byakurikiwe n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts