BREAKING

Imyidagaduro

Igikombe cy’ Isi: Alyn Sano agiye gutaramira abareba umukino wa Portugal na RDC

Umuhanzikazi Alyn Sano yageze mu Mujyi wa Houston muri Leta ya Texas, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ategerejwe mu gitaramo cyo gususurutsa abakunzi ba ruhago barebera hamwe umukino uhuza Portugal na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 17 Kamena 2026 ni bwo Alyn Sano yasesekaye muri uwo mujyi, aho ari umwe mu bahanzi baza gususurutsa abafana bitabira igikorwa cyo kurebera hamwe umukino w’Igikombe cy’Isi, ahateganyijwe ibikorwa byihariye by’imyidagaduro ku badashoboye kujya kurebera umukino muri stade.

Igikombe cy’ Isi: Alyn Sano agiye gutaramira abareba umukino wa Portugal na RDC

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mbere y’iki gitaramo, Alyn Sano yavuze ko aya mahirwe yaturutse ku mubano n’abategura ibitaramo yubatse ubwo yari aherutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Yagize ati: “Ubwo mperuka muri Amerika nagiranye ibiganiro n’abantu batandukanye ku bijyanye n’iki gitaramo, kandi ni yo mpamvu ndi muri Houston kugira ngo nkitabire.”

Uyu muhanzikazi aherutse muri Amerika aho yari yitabiriye inama mpuzamahanga ihuza abantu bakora ibikorwa bifitanye isano n’inganda za muzika, izwi nka NAMM Show 2026, yabereye muri Leta ya California muri Mutarama 2026.

Biteganyijwe ko umukino wa Portugal na RDC uba mu ijoro ryo kuri uyu wa 17 Kamena 2026, Alyn Sano akaba ari umwe mu bahanzi bazasusurutsa abafana bazaba bawukurikirana mu bikorwa byateguwe hanze ya stade.

Alyn Sano agiye gutaramira abareba umukino w’igikombe cy’ Isi uhuza Portugal na RDC Igikombe cy’ Isi

Alyn Sano ni umwe mu bahanzikazi  bafite izina rikomeye mu muziki nyarwanda, aho amaze imyaka umunani akora umuziki akaba yaramenyekanye binyuze mu ndirimbo zitandukanye zakunzwe n’abatari bake mu Rwanda no hanze yarwo.

Reba indirimbo “Ntibikunda” ya Alyn Sano

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts