Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwatangaje ko buri gukoresha amafaranga y’u Rwanda angana na 53.885.647 Frw mu kubaka ivuriro ry’amatungo rizafasha aborozi kubona serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo hafi yabo, ndetse rikagabanya igihe n’amafaranga byakoreshwaga bajya gushaka izo serivisi kure.
Imirimo yo kubaka iri vuriro yatangiye ku wa 20 Gicurasi 2026, rikaba riri kubakwa mu Murenge wa Rugerero, Akagari ka Muhira.
Ubwo hizihizwaga Umunsi w’Inka mu Karere ka Rubavu, Umuyobozi wako, Mulindwa Prosper, yavuze ko iri vuriro rizafasha kuzamura ireme rya serivisi zihabwa aborozi ndetse rikagira uruhare mu kongera umusaruro w’ubworozi.
Yagize ati: “Aborozi mwegerejwe serivisi. Iri vuriro ry’amatungo rizaba rifite laboratwari ku buryo gufata ibipimo bizajya bikorwa mu buryo bwihuse, ndetse n’ibizamini by’amaraso byoherezwaga i Kigali bikazajya bisuzumirwa hano muri Rubavu.”
Yakomeje avuga ko gahunda atari ukubaka ivuriro gusa, ahubwo ko n’umubare w’abaveterineri ndetse n’ibikoresho bikenerwa mu kuvura amatungo bizongerwa kugira ngo serivisi zirusheho kunozwa.

Aborozi bavuga ko iri vuriro rije gukemura ibibazo byinshi byari bibugarije, birimo kutamenya neza indwara amatungo arwaye ndetse no gukoresha imiti itari yo.
Habiyaremye Abdul Karim, umwe mu borozi bo mu Murenge wa Rugerero, yavuze ko iri vuriro rizabafasha kubona ubuvuzi bunoze kandi bwihuse.
Ati: “Twagorwaga cyane kuko rimwe na rimwe ntitwamenyaga icyo inka zirwaye, tukazivura cyangwa tukazivuza icyo zitarwaye. Ubu zigiye kujya zipimwa mbere yo kuvurwa, bityo tubone serivisi zinoze kandi zitanga umusaruro.”
Yongeyeho ko hari igihe aborozi baguraga imiti bakayikoresha batabanje kugisha inama abaveterineri, ibintu byashoboraga guteza ibibazo ku matungo yabo.
Biteganyijwe ko imirimo yo kubaka iri vuriro izarangira nyuma y’amezi ane, rikaba rizatangira gutanga serivisi mu kwezi k’Ukwakira 2026.
Imibare yo muri Mutarama 2026 igaragaza ko Akarere ka Rubavu gafite inka 32.645, muri zo 12.647 zikaba zaratanzwe muri gahunda ya Girinka kuva mu mwaka wa 2006.
Kubakwa kw’iri vuriro biteganyijwe kuzagira uruhare mu guteza imbere ubworozi muri aka karere, kongera umusaruro ukomoka ku matungo no gufasha aborozi kubona serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo ku gihe.









