BREAKING

AmakuruPolitikiUbutabera

Kabuga Félicien yapfuye

Kabuga Félicien wakurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yapfiriye mu bitaro byo mu Mujyi wa La Haye mu Buholandi, igihugu yari afungiwemo by’agateganyo mu gihe hari hagishakishwa ikindi gihugu cyamwakira.

Aya makuru yemejwe n’Urwego Mpuzamahanga rushinzwe kurangiza imirimo yasizwe n’Inkiko Mpanabyaha Mpuzamahanga (IRMCT), ari na rwo rwari rumufunze kuva yatahwaga muri yombi.

Mu itangazo ryashyizwe hanze, Perezida wa IRMCT, Graciela Gatti Santana, yavuze ko yahise ategeka ko hakorwa iperereza rigamije kumenya icyateye urupfu rwa Kabuga, anashyiraho Umucamanza Alphons Orie kugira ngo ayobore iryo perereza.

Kabuga Félicien wahoze ari umwe mu bashoramari bakomeye mu Rwanda, yatawe muri yombi muri Gicurasi 2020 mu Bufaransa nyuma y’imyaka myinshi ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Yakurikiranyweho ibyaha birimo Jenoside, umugambi wo gukora Jenoside ndetse no gushishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kabuga kandi yashinjwaga ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo ubwicanyi, ubuhotozi no kurimbura abaturage mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma yo gufatwa, yoherejwe kuburanishwa n’Urwego rwa IRMCT. Icyakora, kubera uburwayi n’izabukuru, urukiko rwaje kwanzura ko atagifite ubushobozi bwo kuburana mu buryo busanzwe.

Kabuga Félicien yari umwe mu bantu bashakishwaga cyane ku Isi kubera uruhare yashinjwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko ku ruhare rwe mu gutera inkunga ibikorwa by’ubwicanyi no gushinga Radio Télévision Libre des Mille Collines (RTLM) yakwirakwizaga propaganda y’urwango.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts