BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame ategerejwe muri Tanzania mu ruzinduko rw’ akazi

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ategerejwe mu gihugu cya Tanzania ku wa 3 Gicurasi 2026, mu ruzinduko rw’umunsi umwe rugamije kurushaho gushimangira umubano mwiza n’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi.

Ni uruzinduko ruje rukurikira urwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Tanzania, Mahamoud Thabit Kombo, yagiriye mu Rwanda mu mpera za Werurwe 2026, aho yari yaje kuganira ku ngingo zitandukanye zijyanye n’iterambere ry’umubano hagati y’impande zombi.

Kuri uyu wa 2 Gicurasi 2026, Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Tanzania, Bakari S. Machumu, yatangaje ko Perezida Kagame azagirana ibiganiro na Perezida wa Tanzania, Dr. Samia Suluhu Hassan, bikibanda ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.

U Rwanda na Tanzania bisanzwe bifitanye umubano umaze imyaka myinshi ushingiye ku bwubahane n’inyungu rusange. U Rwanda by’umwihariko rushimira Tanzania kubera uburyo yorohereza ibikorwa by’ubucuruzi binyuze mu cyambu cya Dar es Salaam ku Nyanja y’u Buhinde, aho runyuzaho hafi 70% by’ibyo rutumiza mu mahanga.

Icyambu cya Dar es Salaam gifite uruhare runini mu bucuruzi bw’u Rwanda kuko gifasha ibicuruzwa kugera mu gihugu mu buryo bworoshye kandi bwihuse, bikagira uruhare mu iterambere ry’ubukungu.

Abaturage b’ibihugu byombi na bo bagize uruhare mu guteza imbere umubano mwiza, bashyiraho imiryango ibiri irimo RWATAFA (Rwanda-Tanzania Friendship Association) na TARAFA (Tanzania-Rwanda Friendship Association), igamije gushimangira ubucuti n’ubufatanye hagati y’abaturage.

Mu rwego rwa dipolomasi n’ubufatanye, u Rwanda na Tanzania bifitanye amasezerano menshi mu nzego zitandukanye zirimo ubucuruzi, ubuhinzi, umutekano, ikoranabuhanga, ubwikorezi ndetse no guteza imbere inganda.

Muri Nyakanga 2025, Tanzania yemereye u Rwanda gushyira i Kigali ibiro by’ikigo gishinzwe ibyambu cya Tanzania (TPA), igikorwa cyitezweho kwihutisha ubucuruzi no koroshya serivisi zijyanye no gutwara ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi.

Ibihugu byombi kandi bihuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), aho bisangiye imishinga migari y’iterambere. Muri iyo harimo umushinga wa gari ya moshi uzahuza Umujyi wa Isaka muri Tanzania na Kigali, uzafasha koroshya ubwikorezi bw’ibicuruzwa no guteza imbere ubuhahirane mu karere.

Uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Tanzania rufatwa nk’intambwe ikomeye mu gukomeza gushimangira umubano usanzwe uhagaze neza hagati y’ibihugu byombi no gushakira hamwe ibisubizo byihutisha iterambere ry’abaturage babyo.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts