Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku mugoroba wo ku wa 28 Mata 2026 yitabiriye umukino ubanza wa ½ cy’irangiza muri UEFA Champions League wabereye kuri Parc des Princes mu Bufaransa, warangiye Paris Saint-Germain itsinze Bayern Munich ibitego 5-4.
Aya makuru yatangajwe ku wa 29 Mata 2026 n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, binyuze ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa byashyize hanze, Village Urugwiro yagize iti: “Kuri uyu mugoroba, kuri Parc des Princes i Paris, Perezida Kagame yitabiriye umukino wa ½ cy’irangiza aho Paris Saint-Germain, umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda ndetse unafite igikombe giheruka, yatsinze Bayern Munich ibitego 5-4.”
Uyu mukino wari utegerejwe na benshi, kuko PSG ari yo ifite igikombe giheruka, mu gihe Bayern Munich na yo iri mu makipe ari kwitwara neza cyane muri uyu mwaka w’imikino.
Ibitego bya PSG byatsinzwe na Khvicha Kvaratskhelia watsinze bibiri, João Neves ndetse na Ousmane Dembélé na we watsinze bibiri.
Ku ruhande rwa Bayern Munich, ibitego byatsinzwe na Harry Kane, Michael Olise, Dayot Upamecano na Luis Díaz.
Umukino wo kwishyura uteganyijwe kubera mu Budage kuri Allianz Arena ku wa Gatatu tariki ya 6 Gicurasi 2026.
PSG yageze muri ½ cy’irangiza isezereye Liverpool FC ku giteranyo cy’ibitego 4-0. Nyuma y’iyo ntsinzi, ku wa 15 Mata 2026, Perezida Kagame yanyujije ubutumwa kuri X agira ati: “Dushimiye umufatanyabikorwa wa Visit Rwanda, Paris Saint-Germain, ku bwo kubona itike ya ½ cy’imikino ya UEFA. Bakinnye neza cyane kandi babonye umusaruro ubakwiye. Turabifuriza amahirwe mu cyiciro gikurikiraho.”
Amasezerano y’ubufatanye hagati ya Visit Rwanda na PSG yasinywe bwa mbere mu 2019, aza kuvugururwa mu 2025 aho azageza mu 2028.
Aya masezerano ateganya ko PSG yamamaza Visit Rwanda kuri stade yayo ya Parc des Princes, ndetse ikanambara imyambaro yanditseho Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo.
Kuva ubu bufatanye bwatangira, abafana ba PSG babarirwa muri za miliyoni hirya no hino ku Isi bagiye barushaho kumenya u Rwanda binyuze mu itangazamakuru, kwamamaza no ku mbuga nkoranyambaga.
Muri ayo masezerano kandi, abana barenga 400 bamaze guhabwa imyitozo y’umupira w’amaguru binyuze muri PSG Academy Rwanda.
Buri mwaka kandi, iyi kipe yo mu Bufaransa yohereza abakinnyi n’abanyabigwi bayo mu Rwanda, bagasura ibyiza nyaburanga bitandukanye bakabisangiza abakunzi babo ku Isi yose.










