BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturageUbuzima

Kinyinya: Abaturage bahangayikishijwe na gare itagira ubwiherero rusange

Abaturage batuye n’abagenda mu Murenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali bavuga ko batewe impungenge na gare yo muri aka gace itagira ubwiherero rusange, nyamara ari ahantu hahurira abantu benshi buri munsi.

Iyi gare iherereye mu Kagari ka Gasharu, Umudugudu wa Gasharu, ikaba ikoreshwa n’imodoka zitwara abagenzi zerekeza mu bice bitandukanye birimo Nyabugogo, Kimironko ndetse no mu Mujyi rwagati. Ni na ho kandi imodoka ziva muri ibyo bice zigarukira zije i Kinyinya.

Uretse imodoka nini zitwara abagenzi, kuri iyi gare hanaparika moto n’amagare bikora akazi ko gutwara abantu n’ibintu. Hakorerwa kandi ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye birimo serivisi z’itumanaho, gushyira amafaranga ku makarita ya bisi, amaduka acuruza ibiribwa n’ibindi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi.

Nubwo ari ahantu hahurira abantu benshi, abaturage bavuga ko kuba nta bwiherero buhari bitera ikibazo gikomeye cy’isuku nke mu nkengero z’iyi gare. Bamwe bavuga ko byageze aho abantu bihagarika ku mihanda no ku ngo ziyikikije, bigateza umunuko mubi ndetse n’impungenge z’indwara zituruka ku mwanda.

Claude Uwizeyimana, umaze imyaka irindwi akorera ubunyonzi kuri iyi gare, yavuze ko iki kibazo kibangamiye cyane abahakorera n’abahagenda.

Yagize ati: “Ni ikibazo gikomeye cyane. Twebwe dukorera hano buri munsi twisanga twitabaza ingo z’abaturiye gare cyangwa amaduka adukikije kugira ngo tubone aho kwiherera, ariko na byo birabangamye. Hari n’aho usanga umunuko mubi uterwa n’abihagarika aho babonye.”

Chantal Mutimukeye, umwe mu baturage bakoresha iyi gare kenshi, yavuze ko iki kibazo kimaze igihe kandi gikwiye gukemurwa vuba.

Ati: “Ntibyumvikana ukuntu ahantu hahurira abantu benshi hatagira ubwiherero. Turasaba ubuyobozi kubyitaho hakubakwa ubwiherero rusange.”

Abamotari bakorera kuri iyi gare na bo bavuga ko babangamiwe n’iki kibazo, cyane cyane ko bahakorera amasaha menshi bategereje abagenzi cyangwa babageza aho berekeza.

Florien Ufitinema, umwe muri bo, yagize ati: “Ni ahantu hari urujya n’uruza rwinshi cyane ariko hakaba nta hantu umuntu yakwiherera. Ni ibintu bitari bikwiye rwose, yaba ku bagenzi no kuri twe tuhakorera umunsi ku wundi.”

Florien Ufitinema, umumotari ukorera kuri iyi gare avuga ko kuba nta bwiherero igira biteza umwanda ukabije

Nkurunziza Martin, undi mumotari ukorera kuri iyi gare, yavuze ko ikibazo cy’ubwiherero kimaze igihe kinini kandi ko mbere hari ubwari buhari.

Ati: “Iyi gare ni iya kera cyane, no mu gihe hari hagikora taxi ntoya za Hiace ubwiherero bwari buhari. Nyuma bwarasenywe ku mpamvu tutamenye kandi bwaradufashaga cyane. Ubu usanga abantu bihagarika ku bikuta no ku nzira zikikije gare, ibintu biteza umwanda ukabije.”

Jeanne Mutuyimana, ucururiza kuri iyi gare, yavuze ko kuba nta bwiherero buhari binabatera ipfunwe imbere y’abakiliya.

Ati: “Hari igihe umukiliya ambaza aho yakwiherera nkabura icyo mubwira. Bidutera ipfunwe kandi biratubangamiye cyane. Turasaba Leta kudufasha iki kibazo kigakemuka.”

Umwe mu bashoferi batwara bisi muri iyi gare utashatse gutangaza amazina ye, yavuze ko iki kibazo kibangamiye cyane abagenzi.

Ati: “Hari igihe tumara umwanya dutegereje abagenzi. Tekereza umuntu ushaka kwiherera icyo akora. Hari n’igihe umugenzi aba arwaye cyangwa atameze neza akibwira ko aza kwitabara ageze kuri gare, yahagera agasanga nta bwiherero buhari.”

Abaturage bavuga ko iki kibazo gikwiye kwitabwaho byihuse kuko gishobora guteza indwara zituruka ku mwanda zirimo impiswi na kolera.

By’umwihariko kandi, bagaragaza ko n’urukarabiro rwahoze kuri iyi gare rutagikora kuva icyorezo cya COVID-19 cyacika, bikaba byararushijeho guteza ikibazo cy’isuku nke.

Urukarabiro rwo kuri iyi gare ntirugikora

Mu kiganiro n’umwe mu bayobozi bo muri aka gace, yavuze ko ikibazo cy’iyi gare idafite ubwiherero kizwi kandi ko kiri gushakirwa igisubizo kirambye ku bufatanye n’izindi nzego zirimo n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati: “Icyo kibazo turakizi kandi kiri gushakirwa igisubizo. Hariya iriya gare iri igomba kuhimurwa ikajyanwa ahantu hisanzuye kandi hari ibikenerwa by’ibanze byose. Hariya iri ubu ni ku muhanda, ntabwo ari ahantu wakwita gare yuzuye mu buryo nyabwo.”

Yakomeje avuga ko Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buherutse gusura iyi gare ndetse ko hari gushakishwa aho yimurirwa hagutse kandi hateguwe neza.

Ku bijyanye no kuba ubwiherero bwarigeze kuhaba ariko bukaza gusenywa, uyu muyobozi yavuze ko byaturutse kuri nyiri ikibanza bwari bwubatsemo, wifuje gusubirana ubutaka bwe, kandi ko yari mu burenganzira bwe bwo gukoresha umutungo we bwite.

Hari amakuru avuga ko hari rwiyemezamirimo uherutse gusaba uburenganzira bwo kubaka ubwiherero kuri iyi gare, ariko ko atabyemerewe kubera gahunda yo kuyimura ihari.

Bivugwa kandi ko kimwe mu bishobora kuba bidindiza iyimurwa ry’iyi gare harimo umushinga wa Green City ujyanye no kuvugurura imiturire muri iki gice cya Kinyinya.

Twagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali ngo tumenye icyaba giteganyirijwe iyi gare, ariko ntitwabashije kumubona mbere y’uko iyi nkuru isohoka

Mu gihe Umujyi wa Kigali ukomeje kwaguka no kwiyongera k’umubare w’abawutuye n’abawugendamo, abaturage bemeza ko ibikorwa remezo by’ibanze nk’ubwiherero rusange bikwiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo ubuzima bw’abaturage burusheho kuba bwiza kandi bujyane n’ishusho y’umujyi ushyira imbere isuku n’iterambere.

Kinyinya: Abaturage bahangayikishijwe na gare itagira ubwiherero rusange
Nkurunziza Martin ukorera akazi k’ubumotari kuri iyi gare avuga ko basaba ababishinzwe gukemura iki kibazo kuko kimaze igihe kinini.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts