Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Amagaju FC ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, wabereye kuri iki Cyumweru saa Cyenda ku kibuga cya Kamena.
Amagaju FC yatangiye umukino ahererekanya neza umupira, nubwo yakinaga cyane mu rubuga rwayo. Icyakora, ntibyatinze kuko Rayon Sports yahise itangira gusatira binyuze ku bakinnyi bayo barimo Tambwe Gloire na Ndikumana Asman.
Ku munota wa 33, Rayon Sports yafunguye amazamu ku gitego cya Tambwe Gloire watsinze n’umutwe nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Nshimiyimana Emmanuel ‘Kabange’.
Nyuma yo gutsinda iki gitego, Tambwe Gloire yahise agira ikibazo cy’imvune mu gihe yari ari kwishimira igitego, bituma asimburwa na Fall Ngagne.
Mu gice cya kabiri, Amagaju FC yagarukanye intego yo gushaka igitego cyo kwishyura, ihita ikora impinduka aho Ndayishimiye Edouard yasimbuwe na Eddy Nibibona.
Umutoza wa Rayon Sports Robertinho Haringingo na we yahise akora impinduka, akuramo Mugisha Didier ashyiramo Lakau Kitoko.
Amagaju FC yakomeje gushaka uburyo bwo kwishyura binyuze cyane kuri Rachid Mapoli, ariko ntibabasha kubyaza umusaruro amahirwe babonye.
Ku munota wa 75, Rayon Sports yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Youssou Diagne, na we akoresheje umutwe, ashimangira intsinzi ya Murera.
Umukino warangiye Rayon Sports itsinze Amagaju FC ibitego 2-0, ikomeza kuguma ku mwanya wa kane n’amanota 47.
Mu yindi mikino yakinwe, Al Merrikh yatsinze Bugesera FC ibitego 3-0, naho Police FC inganya na Kiyovu Sports ubusa ku busa.










