Kuri uyu wa 7 Mata 2026, Abanyarwanda n’inshuti batangiye icyumweru cy’icyunamo n’ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye ubuzima bw’abarenga miliyoni 1 mu minsi 100.
Ibi bikorwa bifite insanganyamatsiko igira iti “Twibuke, Twiyubaka” bikangurira Abanyarwanda bose kuzirikana abazize Jenoside, banakomeza urugendo rwo kubaka ibyo aya mateka yangije mu myaka 32.
Guterres yatangaje ko kuri uyu munsi mpuzamahanga wo kwibuka, yunamira abazize Jenoside, akabaha icyubahiro, akanashimira abarokotse banze guheranwa n’agahinda, bagatangira urugendo rwo kwiyubaka.
Yagize ati “Ku munsi mpuzamahanga wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, twunamiye abayizize, tunaha icyubahiro agaciro bambuwe. Turashimira abarokotse, ubudaheranwa bagize bwagaragaje imbaraga za muntu. Kandi turibuka duciye bugufi kandi mu kimwaro, uko umuryango mpuzamahanga wanze kwita ku mpuruza ngo ufate ingamba zihuse zirokora ubuzima.”
Guterres yatangaje ko kwibuka abazize Jenoside bidahagije, ahubwo ko umuryango mpuzamahanga ugomba kwigira ku ngaruka z’uburangare wagize mbere no mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ugafata inshingano yo kurinda ikiremwamuntu binyuze mu kurwanya urwango, imvugo zirwenyegeza n’urugomo.
Ati “Kwibuka abitabye Imana ntibihagije. Tugomba kwigira ku makosa yakozwe mu gihe cyashize, tukarinda ubuzima, turwanya urwango, amagambo arwenyegeza n’akangurira abantu gukora urugomo, dushyira imbaraga mu mibanire y’abantu kugira ngo dukomeze ukwiyubaka, tunakomeza inzego zafasha mu gukumira ubwicanyi ndengakamere.”

Kugeza ubu, ibihugu 153 ni byo byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana ibyaha bya jenoside. Guterres yasabye ibindi bitayarimo ko byabikora nta gukererwa kandi bikayashyira mu bikorwa kugira ngo amateka nk’ayabaye mu Rwanda atazasubira.









