BREAKING

Imikino

Rayon Sports yanganyije na Etincelles FC 1-1 ku Munsi wa 23 wa Shampiyona

Rayon Sports yanganyije na Etincelles FC igitego 1-1 mu mukino w’Umunsi wa 23 wa Shampiyona wabereye kuri Stade Umuganda kuri iki Cyumweru saa Cyenda.

Rayon Sports yatangiye umukino isatira cyane mu minota ya mbere, aho yashoboraga no kubona igitego mu minota 10 ya mbere. Abakinnyi bayo barimo Aziz Bassane bagerageje kugera imbere y’izamu rya Etincelles FC, ariko ntibabasha kubona igitego.

Uko iminota yagendaga ishira, Etincelles FC nayo yagiye yinjira mu mukino, itangira gukina neza inyuza imipira igana imbere y’izamu rya Rayon Sports.

Ku munota wa 30, Rayon Sports yabonye uburyo bukomeye bwo gufungura amazamu ubwo Ndikumana Asman yahabwaga umupira mwiza na Tambwe Gloire imbere y’izamu, ariko ananirwa kuwushyira mu nshundura.

Mu minota ya nyuma y’igice cya mbere, umunyezamu wa Rayon Sports Kwizera Olivier yakoze akazi gakomeye ubwo yakuragamo ishoti rikomeye ryari rirekuwe na Rody Mwinyi, atuma amakipe yombi ajya kuruhuka nta gitego kiraboneka.

Igice cya kabiri cyatangiye amakipe yombi agabana ibihe byo gusatira, buri imwe ishaka igitego cyo gufungura amazamu.

Ku munota wa 65, Etincelles FC yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Yacouba Nimaga.

Nyuma yo gutsindwa, Rayon Sports yahise ikora impinduka mu kibuga, havamo Ndikumana Asman, Aziz Dao na Yannick Bangala, hinjiramo Fall Ngagne, Faustin Likau na Habimana Yves.

Ku munota wa 80, Fall Ngagne yaje kwishyurira Rayon Sports igitego ku mupira wari uvuye kuri kufura yatewe na Mugisha Didier.

Nyuma y’icyo gitego, amakipe yombi yakomeje gushaka igitego cy’intsinzi ariko birangira nta kindi kibonetse, umukino urangira banganya igitego 1-1.

Kugeza ubu, Al Hilal ni yo iyoboye urutonde rwa Shampiyona n’amanota 45, ikurikiwe na APR FC ifite amanota 43, mu gihe Rayon Sports iri ku mwanya wa kane n’amanota 38.

Mu yindi mikino yabaye, AS Kigali yanganyije na AS Muhanga ibitego 2-2, mu gihe Amagaju FC yatsinze Gorilla FC ibitego 2-1.

Ku munsi w’ejo saa mbili n’igice z’ijoro, Police FC izakina na Al Merrikh SC.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts