
Umuhango wo gusezerana mu mategeko wabereye mu Murenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo ku wa 8 Mutarama 2026.
Inkuru y’urukundo rwa Tessy na Shizzo yatangiye kumenyekana mu mpera za 2024, ariko impande zombi ziryumaho.
Gusa bakunze kubwirana amagambo menshi ku mbuga nkoranyambaga, bigatuma benshi batera hejuru, bavuga ko iby’aba bombi biri kugana aheza.
Ku wa 14 Kamena 2025, Shizzo yari yambitse impeta Tessy mu birori byabereye i Dubai byitabiriwe na bamwe mu nshuti zabo.

Yvonne Kayitesi uzwi nka Tessy ni umwe mu bari bamaze igihe bakora ku Isango Star aherutse no gusezeraho, ubu asigaye mu kiganiro ‘This & That’ gitambuka kuri Shene ya YouTube ahuriyeho na Blandy Star.
Shizzo uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni umwe mu baraperi bamaze igihe kinini mu muziki w’u Rwanda









