Ibirori byo gusoza amahugurwa byabereye mu kigo cya gisirikare cya Camp Kassai giherereye i Bangui, ku wa 29 Ugushyingo 2025, biyoborwa na Prof. Faustin Archange Touadéra, Perezida wa Repubulika ya Centrafrique.
Abasirikare ba Centrafrique batojwe na RDF binyuze mu masezerano yasinywe hagati y’ibihugu yatumye mu 2020, u Rwanda rwohereza ingabo muri Centrafrique.
Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yari mu bashyitsi bitabiriye uyu munsi mukuru.
Umugaba Mukuru w’Ingabo za FACA, Gen Victor Yacoub, yashimye ubufatanye bukomeye hagati y’ibihugu byombi, cyane cyane mu bijyanye no guhugura abasirikare.
Yavuze ko kugeza ubu RDF imaze guhugura abasirikare 2.409 baba binjiye bushya ndetse n’aba Suzofisiye 300.
Yashimye kandi abasoje amasomo ku murava n’ikinyabupfura bagaragaje mu gihe cy’amezi atandatu bamaze bahugurwa.
Mu ijambo rye, Maj Gen Nyakarundi yahaye impanuro abasoje aya mahugurwa, abasaba gukomeza gutanga urugero rwiza ku bo bayobora, gutunganya akazi kabo neza barangwa n’ubunyamwuga n’ikinyabupfura mu gukorera igihugu cyabo no kuba abajyanama beza ku babakuriye.
Yanashimye ubufasha bwatanzwe n’abakuru b’ibihugu byombi mu gushyigikira iyi gahunda yo gutoza abasirikare.
Ibi birori byaranzwe no kugaragaza bumwe mu bumenyi bungutse, harimo imyitozo njyarugamba, kurasa, kugendera ku ikarita (map) za gisirikare n’ibindi,
Muri aba harimo aba Suzofisiye 121 barangije amahugurwa y’amezi atandatu yo kuyobora nayo yatanzwe n’abarimu ba RDF.
Icyiciro cya mbere cyatojwe na RDF cyinjijwe muri FACA mu Ugushyingo 2023, aho cyari kigizwe n’abasirikare 512. Abagize icyiciro cya kabiri 634 binjiwe mu gisirikare cya Centrafrique muri Kanama 2024, na ho icya gatatu kigizwe n’abasirikare 438 cyinjiye muri Werurwe 2025.
Abasirikare b’u Rwanda bageze muri Centrafrique mu 2014, mu butumwa bw’amahoro bwa Loni.
Uretse abo bari mu butumwa bwa Loni, binyuze mu bufatanye bwa CAR n’u Rwanda mu 2020 u Rwanda rwohereje ingabo zihariye mu gukimira imvururu zagombaga gutezwa n’imitwe yitwaje intwaro ishyigikiwe na François Bozizé wahoze ku butegetsi.
Bakora imirimo irimo kurinda abasivili n’ibyabo, abayobozi bakuru b’igihugu barimo na Perezida Touadéra, abayobozi n’abakozi ba Loni n’ibikoresho byabo, ibikorwaremezo nk’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya M’Poko n’ibindi.
Byari ku busabe bwa CAR kugira ngo izo ngabo zihari zibungabunge ibikorwa by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’Abagize Inteko Ishinga Amategeko yabaye ku wa 27 Ukuboza 2020.
Kugeza uyu munsi muri CAR habarirwa abasirikare b’u Rwanda bo mu mutwe udasanzwe babarirwa mu 1200, kuri ayo masezerano atandukanye n’ay’ubutumwa bwa Loni.
Mu nshingano bahawe harimo kugarura amahoro n’umutekano, kurinda byuzuye Umujyi wa Bangui n’inkengero zawo, ibituma ibikorwa by’abaturage bikomeza mu mutuzo.
Ikindi ni ukurinda urugo rwa Perezida Touadéra ruherereye mu gace ka Damara, muri Perefegitura ya Ombella -M’Poko.










