Perezida Paul Kagame yagabiye Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, inka z’Inyambo nk’ikimenyetso cy’umuco w’u Rwanda gisobanura ubushuti, icyubahiro n’ubufatanye hagati y’aba bayobozi bombi n’ibihugu bayoboye.
Ibi byabaye kuri uyu wa 20 Ugushyingo 2025, ubwo Perezida Kagame yakiraga Emir wa Qatar mu rugendo yagiriye mu Rwanda, ndetse basura urwuri rwe, nk’uko Village Urugwiro yabitangaje.

Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani yageze mu Rwanda kuri uyu wa Kane mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibiri, aho yakiriwe na Perezida Kagame. Biteganyijwe ko muri uru ruzinduko bagirana ibiganiro bigamije gukomeza guteza imbere umubano w’ibihugu byombi.
Aba bayobozi baherukaga guhura mu ntangiriro za Ugushyingo 2025 i Doha, mu nama yagarukaga ku iterambere rusange, aho baganiriye ku buryo bwo gukomeza gushimangira ubufatanye bwa Kigali na Doha.
U Rwanda na Qatar bisanzwe bifitanye ubufatanye mu nzego zitandukanye zirimo ishoramari, ubukerarugendo n’ubwikorezi. Mu rwego rwo gutwara abantu mu kirere, biteganyijwe ko Qatar Airways izegukana 49% by’imigabane muri RwandAir, ni mu gihe kandi Qatar ifite 60% by’imigabane mu mushinga w’Ikibuga Mpuzamahanga cya Bugesera.
Emir wa Qatar yaherukaga mu Rwanda muri Nyakanga 2022, ubwo yari umushyitsi wihariye muri CHOGM yabereye i Kigali.










