BREAKING

Imikino

Al Ahly Tripoly ya Manzi na Djihad yiyongereye amahirwe yo gutwara Shampiyona

Al Ahly Tripoli yanyagiye Al-Ittihad ibitego 4-1 mu mukino wa gatatu mu ya kamarampaka izagena ikipe yegukana Igikombe cya Shampiyona ya Libya, ikomeza kuyobora urutonde rw’agateganyo.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kanama 2025, ni bwo ku kibuga cya Breda Stadium Milano kiri mu mujyi wa Sesto San Giovanni wo mu Butaliyani habereye uyu mukino wahuje amakipe abiri y’amakeba.

Aya ni amakipe asangiye umujyi mukuru wa Tripoli, bituma iyo yahuye habaho guhangana gukomeye cyane ku mpande zombi, bikaba akarusho iyo ari mu mikino ya nyuma ya Shampiyiona.

Manzi Thierry ni umwe mu bakinnyi ngenderwao ba Al Ahly Tripoli

Mu bakinnyi 11 Al Ahly Tripoli yabanje mu kibuga harimo abakinnyi babiri b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, ari bo Bizimana Djihad ukina mu kibuga hagati na myugariro Manzi Thierry uri gufasha iyi kipe mu buryo bushoboka. Bombi bakinnye umukino wose.

Mu minota itanu gusa amakipe yombi yari yamaze kubona ibitego. Aha harimo icy’Umunya-Alageria ukinira Al Ahly Tripoli, Ismaïl Belkacemi n’icy’Umunya-Maroc, Mohamed Zrida ukinira Al-Ittihad.

Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1, gusa mu cya kabiri Al Ahly Tripoli ishyiramo ibitego bitatu byashimangiy intsinzi yayo. Icya kabiri cyatsinzwe na Mohammed Al Ajnaf, icya gatatu gitsindwa na Muaid Ellafi, mu gihe icya kane Mohamed Zrida wa Al-Ittihad yacyitsinze.

Al Ahly Tripoli ikomeje inzira igana igikombe

Al Ahly Tripoli yahise igira amanota arindwi ku rutonde rw’agateganyo rugizwe n’amakipe atandatu, ikurikirwa na Al Hilal Benghazi na Al Akhdar zifite amanota atanu.

Umukino wa kane mu ya kamarampaka, Al Ahly Tripoli izakina na Asswehly iri ku mwanya wa nyuma kugeza ubu. Ni umukino uteganyijwe ku wa Gatatu tariki ya 6 Kanama 2025.

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts