BREAKING

AmakuruPolitiki

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi w’ Ubufaransa n’ uwa UAE basoje imirimo yabo mu Rwanda

Kuri uyu wakane tariki 24 Nyakanga 2025 Perezida Paul Kagame yakiriye Ambasaderi w’u Bufaransa, Antoine Anfré, n’uwa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Mohammed Falah Kharsan AlQahtani, basoje inshingano zabo mu Rwanda.

Perezida Kagame yakiriye aba badipolomate ku biro bye Village Urugwiro mu rwego rwo kubasezeraho nyuma y’aho Guverinoma z’ibihugu byabo zibahinduriye inshingano.

Antoine Anfré yagizwe Ambasaderi w’u Bufaransa mu Rwanda ku wa 12 Kamena 2021, nyuma y’imyaka itandatu igihugu cye kitagira ugihagararira i Kigali.

Anyone Angré wari Ambasaderi w’ Ubufaransa mi Rwanda yakiriwe na Perezida Kagame

Ni umudipolomate wari usobanukiwe cyane amateka yo mu karere, kuko mu 1991 yabaye umukozi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bufaransa ushinzwe gukurikirana ibyaberaga mu Rwanda, u Burundi na Zaïre.

Ku rundi ruhande Ambasaderi Mohammed we yahagarariye UAE mu Rwanda kuva muri Kamena 2018. Ni inshingano yabangikanyije no guhagararira igihugu cye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva mu 2020 kugeza mu 2022.

Perezida Kagame yakiriye Mohammed Falah wari uhagarariye UAE mu Rwanda

Yakoze inshingano zitandukanye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya UAE kuva muri 1999, zirimo guteza imbere umubano w’iki gihugu ndetse na Afurika.

Yagize uruhare mu guteza imbere ubufatanye bw’u Rwanda na UAE bushingiye ku bucuruzi, aho igihugu cyabo kimaze imyaka myinshi ku isonga mu byo u Rwanda rwoherezamo ibicuruzwa

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts