BREAKING

Politiki

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan aho azanitabira inama ya AIF

Perezida Paul Kgame yageze mu gihugu cya Kazakhstan kuri uyu wakabiri tariki 28 Gicurasi mu ruzinduko rw’akazi.

Nk’ uko byatangajwe na Village urugwiro, ibiro by’ umukuru w’ igihugu, Perezida Paul Kagame yamaze kugera muri Astana, Umurwa mukuru wa Kazakhstan.

Mu ruzinduko rwe muri iki gihugu, biteganyijwe ko Perezida Paul Kagame azaganirira mu muhezo na mugenzi wa Kazakhstan, Perezida Kassym-Jomart Tokayev. Aba bakuru b’ ibihugu byombi bakazagirana kandi ikiganiro n’abanyamakuru.

Biteganyijwe kandi ko Perezida Paul Kagame azanitabira akanageza ijambo ku bazaba bitabiriye Astana International Forum, inama mpuzamahanga izabera mu murwa mukuru wa Kazakhstan, Astana hagati ya tariki 29 na 30 Gicurasi uyu mwaka.

Perezida Kagame yageze muri Kazakhstan

Astana International Forum ni ihuriro mpuzamahanga riba buri mwaka, rikabera mu Mujyi wa Astana muri Kazakhstan. Yatangiye kuba mu 2008 ariko mu 2023 ihindurirwa izina ndetse n’ingingo ziganirwaho zirushaho kwaguka.

Ihuriza hamwe Abakuru b’ibihugu, ba rwiyemezamirimo, inzobere mu bumenyi, n’imiryango mpuzamahanga, baganira ku bibazo bikomereye Isi nk’umutekano, politiki mpuzamahanga, ingufu, imihindagurikire y’ikirere, n’iterambere ry’ubukungu.

U Rwanda na Kazakhstan bisanganywe imikoranire mu by’ ubutwererane kuva mu mwaka wa 2016 ubwo U Rwanda rwashyiragaho bwa mbere Ambasaderi uruhagarariye muri icyo gihugu.

Ni mu gihe kandi Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko muri icyo gihugu mu 2015, aho yakiriwe na Nursultan Nazarbayev wari Perezida wa Kazakhstan icyo gihe.

Perezida Kagame ari mui iki gihugu aho azanitabira inama ya AIF

Perezida Paul Kagame kandi umwaka ushize mu Ugushyingo akaba yari yahuye anagirana ibiganiro na mugenzi we Kassym-Jomart Tokayev wa Kazakhstan ubwo bahuriraga mu nama mpuzamahanga ku bidukikije COP29 yaberaga I Baku muri Azerbaijan

Kazakhstan iherereye muri Aziya yo hagati ikagira ariko n’ igice gito mu burasirazuba bw’ Uburayi. Ikaba kandi ari kimwe mu bihugu byahoze bigize Leta Zunze Ubumwe z’ Abasoviyeti mbere y’ uko zisenyuka muri 1991.

Ni igihugu kinini cyane na kilometerokare zirenga miliyoni ebyiri n’abaturage miliyoni 20. Kazakhstan kikaba kandi igihugu giteye imbere mu bukungu aho umuturage umwe abarirwa kwinjiza angana n’ amadolari y’ Amerika ibihumbi mirongo ine na bitatu ku mwaka.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts