BREAKING

Imyidagaduro

Chriss Eazy agiye guhurira mu gitaramo na Joe Boy i Burayi

Umuhanzi Chriss Eazy, umwe mu bagezweho cyane muri iyi minsi agiye gukorera ibitaramo mu migi itandukanye y’ burayi. Ni ibitaramo kandi birimo icyo uyu musore azahuriramo n’ icyamamare Joe Boy ukomoka muri Nigeria ndetse na Spice Diana ukomoka i Bugande

Chriss Eazy azahurira mu gitaramo na Spice Diana

Nk’uko uyu muhanzi abitangaza, ibitaramo bye azabihera mu gihugu cya Sweden aho afite igitamo ku itariki 8 Werurwe 2025, umunsi unizihirizwaho umunsi wahariwe umugore ku isi. Iki gitaramo akazagihuriramo n’ umugandekazi Spice Diana.

Nyuma y’ iki gitaramo, Chriss Eazy akaba afite ibindi bitaramo kuri uwo mugabane, birimo icyo ku itariki 26 Mata azakorera mu gihugu cya Pologne, ari na cyo azahuriramo na Joe Boy.

Muri Poland, Chriss Eazy azahurira mu gitaramo na Joe Boy

Iki kikazakurikirwa n’ icyo uyu muhanzi Chris Eazy wamamaye mu ndirimbo nka Inana, Bana, Sambolera n’ izindi azakorera mu gihugu cy’ ubufaransa mu mugi wa Paris ku itariki 3 Gicurasi ndetse ni icyo afite mu mugi wa Bruxelles mu bubirigi ku itariki 10 Gicurasi.

Chriss Eazy agiye gutaramira i Burayi

Bikaba bivugwa kandi ko uyu musore hari ibindi bitaramo bigera kuri bitanu na byo azakorera i Burayi ariko ibijyanye na byo bikaba bikinozwa mbere y’ uko bisangizwa abakunzi be.

Indirimbo Bana Chriss Eazy yakoranye na Shaffy

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts