Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Israel Mbonyi, yaciye agahigo ko kugira indirimbo ye imaze kurebwa inshuro miliyoni 100 kuri YouTube. Ni we muhanzi nyarwanda wa mbere mu muziki wa Gospel ugeze kuri iyi ntambwe, aba uwa kabiri mu bahanzi nyarwanda bose nyuma ya Meddy, wabanje kubigeraho mu ndirimbo ye y’urukundo yise “Slowly”.
Indirimbo ya Israel Mbonyi yageze kuri uyu mubare ni “Nina Siri”, imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane kuva yasohoka, ikaba yaragize igikundiro mu bakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu bihugu bitandukanye.
Kugera ku nshuro miliyoni 100 zayirebwe ni intambwe ikomeye mu rugendo rw’umuziki wa Israel Mbonyi, umaze imyaka myinshi yubaka izina binyuze mu bihangano bikubiyemo ubutumwa bw’ihumure, kwizera no gushimira Imana.
Mbere ye, Meddy yari yarabigezeho mu ndirimbo “Slowly”, yasohotse mu 2017. Ibi bituma Israel Mbonyi aba umuhanzi wa kabiri nyarwanda ufite indirimbo imaze kurebwa inshuro miliyoni 100 kuri YouTube.
Israel Mbonyi ni umwe mu bahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no mu karere. Yatangiye kumenyekana cyane mu 2014, ubwo yashyiraga hanze album ye ya mbere yise “Number One”, yamufashije kwigarurira imitima y’abakunzi b’uyu muziki.
Kuva icyo gihe, yakomeje gusohora ibihangano byamufashije kwagura izina rye no kugera ku bakunzi b’umuziki mu bihugu bitandukanye. Mu ndirimbo ze zamamaye harimo “Nina Siri”, “Icyambu”, “Baho”, “Sikiliza”, “Nitaamini”, “Malengo ya Mungu” na “Yankuyeho Urubanza”.
Mu zindi album ze harimo “Intashyo” yasohotse mu 2017, “Mbwira” yo mu 2020, “Hari Ubuzima (Live)” yo mu 2022, “Umusirikare” yo mu 2023, “Ndi Ubuhamya Bugenda” yo mu 2024 na “Hobe” yasohotse mu 2025.
Uretse gukundwa ku mbuga zicururizwaho umuziki, Israel Mbonyi yanamenyekanye mu bitaramo bikomeye byitabirwa n’imbaga y’abakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Muri ibyo bikorwa harimo ibitaramo bya “Icyambu Live Concert”, byagiye bihuriza hamwe abakunzi be mu Mujyi wa Kigali, bikamufasha kurushaho kumenyekanisha umuziki we no kuwugeza ku rwego mpuzamahanga.
Kuba indirimbo “Nina Siri” igeze ku nshuro miliyoni 100 zayirebwe kuri YouTube ni indi ntambwe ikomeye mu rugendo rwa Israel Mbonyi. Ni igihamya cy’uko umuziki we ukomeje kurenga imbibi z’u Rwanda, ukagera ku bakunzi b’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana hirya no hino ku isi.









