Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, yatsinzwe na Mali ibitego 2-0 mu mukino w’umunsi wa Kane wo mu itsinda K mu gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cya 2027, bituma Mali ihita yuzuza amanota ayihesha itike yo kuzakina iri rushanwa.
Uyu mukino wabereye muri Stade Amahoro i Kigali ku mugoroba wo ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ugushyingo 2026, witabirwa na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame.
Mali yongeye gutsinda u Rwanda nyuma y’uko no mu mukino ubanza wabereye i Bamako yari yarutsinze ibitego 3-2. Amavubi yari yizeye kwihimura imbere y’abafana bayo, ariko ntibyayahiriye.
Umutoza w’Amavubi, Stephen Constantine, yari yakoze impinduka mu bakinnyi yabanje mu kibuga, agarura Mugisha Bonheur mu kibuga hagati nyuma yo kubura umukino ubanza kubera amakarita y’umuhondo. Mugisha Gilbert na we yabonye umwanya mu kibanza, asimbura Kwizera Jojea wari wujuje amakarita y’umuhondo.
Amavubi yatangiye umukino atagaragaza guhuza neza, mu gihe Mali yari ifite imbaraga mu guhererekanya umupira no gusatira izamu. Ibyo byatumye Mali ibona igitego hakiri kare, gitsinzwe na Modibo Sagnan n’umutwe ku mupira wari uturutse kuri koruneri y’uburyo bw’ikosa (coup franc).
Igice cya mbere cyarangiye Amavubi ari inyuma n’igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri, Stephen Constantine yakoze impinduka akuramo Mugisha Gilbert, ashyiramo Biramahire Abeddy, agamije kongera imbaraga mu busatirizi.
Amavubi yagarutse mu kibuga akina neza kurusha mu gice cya mbere, arema uburyo butandukanye bwo gutsinda ibitego. Elie Tatou yageragezaga gucenga no guca ku ruhande, mu gihe Joy Lance na Leroy Jacques Mickels na bo bagize uruhare mu gusatira izamu rya Mali.
Nubwo u Rwanda rwabonye uburyo bwo kwishyura, ntirwabashije kububyaza umusaruro.
Mu bwugarizi, Mutsinzi Ange yagize ikibazo cyatumye asimburwa na Manzi Thierry.
Icyizere cy’Amavubi cyarushijeho kugabanuka ubwo Mali yatsindaga igitego cya kabiri ku munota wa 88, gitsinzwe na Gaoussou Diarra, umukino urangira Mali itsinze u Rwanda ibitego 2-0.
Mali yahise ikatisha itike, Amavubi akomeza guhatanira iyindi
Nubwo Amavubi yatsinzwe, amahirwe yo gukomeza guhatanira itike ntiyahise ashira. Ibi byatewe n’uko Liberia na yo yatsinze Cape Verde ibitego 2-0 mu wundi mukino wo muri iri tsinda.
Nyuma y’iyi mikino, Mali yamaze kuzuza amanota 12, iyigira iya mbere mu itsinda K kandi ihita ibona itike yo kuzakina Igikombe cya Afurika cya 2027.
U Rwanda rufite amanota atandatu, rukaba rukiri ku mwanya wa kabiri, mu gihe Liberia na Cape Verde zinganya amanota atatu.
Hasigaye imikino ibiri ngo iyi mikino yo gushaka itike irangire. Amavubi azabanza kwakira Cape Verde, mbere yo gusura Liberia mu mukino wa nyuma.
Ibi bivuze ko urugamba rwo gushaka itike rugikomeje ku Amavubi, akaba asabwa kwitwara neza muri iyi mikino yombi isigaye kugira ngo yizere gukomeza mu Gikombe cya Afurika cya 2027.















