Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yatangaje ko agiye kugisha inama abakuru b’ibihugu na za guverinoma biwugize, kugira ngo bumvikane ku cyerekezo cy’umuryango, uburyo warushaho kugira ijambo ku ruhando mpuzamahanga ndetse n’uruhare wagira mu guteza imbere ubwenge buhangano (AI).
Ibi abitangaje nyuma y’inama ya Francophonie yabereye i Phnom Penh muri Cambodge, aho ibihugu biyigize bitabashije kumvikana ku mukandida uzamusimbura cyangwa ngo bigere ku mwanzuro wo kujya mu matora. Ibyo byatumye Mushikiwabo akomeza kuyobora uyu muryango mu gihe cy’umwaka.
Mu kiganiro yagiranye na Paris Match cyasohotse ku wa 26 Ugushyingo 2026, Mushikiwabo yabajijwe icyakorwa kugira ngo OIF itazongera kugera mu gihirahiro nk’icyagaragaye i Phnom Penh.
Mu gusubiza, yavuze ko intambwe ya mbere ari ukumva neza icyo abakuru b’ibihugu na za guverinoma bifuza ku bijyanye n’imiyoborere n’ahazaza h’uyu muryango.
Ati: “Ngiye rero kugisha inama abakuru b’ibihugu bidatinze, mbabaze neza icyo bifuza.”
Yasobanuye ko mu gihe cy’amezi 12 ari imbere, ibihugu na za guverinoma bigize OIF bizaba bifite umwanya wo gutanga ibitekerezo ku ngingo zikeneye kuvugururwa mu mabwiriza agenga amatora, yatangiye gukurikizwa mu 2022.
Aya mabwiriza ateganya ko habanza gushakishwa ubwumvikane ku mukandida. Iyo ibyo bidashobotse, hakoreshwa amatora mu ibanga, uwagize amajwi menshi akaba ari we utsinda.
Mushikiwabo yanenze igitekerezo cy’uko ibihugu bya Afurika bigomba kubanza guhuriza ku mukandida umwe mbere y’amatora. Yavuze ko ibihugu bishobora kugira ibitekerezo bitandukanye kandi ko amatora ari yo akwiye gukemura impaka igihe ubwumvikane bubuze.
Yagaragaje kandi ko i Phnom Penh abahagarariye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, bamubwiye ko kujya mu matora byashoboraga guteza amacakubiri muri Afurika.
Ati: “Igitekerezo cy’uko Abanyafurika bagomba kubanza kumvikana hagati yabo ni icyo mu kindi gihe, icyo mu myaka ya 1950. Bashobora kugira ibitekerezo bitandukanye. Amaherezo, amatora ni yo akemura impaka.”
Ashaka ko Francophonie igira uruhare mu kugena amahame agenga AI
Ikindi Mushikiwabo yashyize imbere ni ugukomeza kongera uruhare rw’ibihugu bikoresha Igifaransa mu iterambere ry’ubwenge buhangano (AI), cyane cyane mu kugena amahame n’amabwiriza agenga imikoreshereze yabwo.
Yavuze ko AI ari ikoranabuhanga rigenda rihindura uburyo abantu biga, bakora ndetse n’uko babona amakuru, bityo ibihugu bikoresha Igifaransa bikaba bidakwiye gusigara inyuma mu biganiro n’ibyemezo birigenga.
Ati: “Ubwenge buhangano ntibuzatugeraho ubwabwo. Tugomba kugira uruhare muri urwo rwego, tukumvikanisha ijwi ryacu.”
Mushikiwabo yavuze ko kuva mu nama ya Francophonie yabereye i Djerba muri Tunisie mu 2022, OIF yashyize imbaraga mu kongera inyandiko n’ibindi bikubiye mu Gifaransa biboneka kandi bikoreshwa mu ikoranabuhanga.
Gusa asanga hakenewe gutera indi ntambwe, kugira ngo ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa bitagarukira gusa ku gukoresha ikoranabuhanga ry’abandi, ahubwo binagira uruhare mu kurihanga no kugena amahame arigenga.
Yaburiye ko ibyo bitakozwe, ibihugu bikomeye mu ikoranabuhanga bishobora gukomeza kugira ijambo rikomeye mu kugena ikoranabuhanga isi izakoresha.
Ati: “Tugomba gukora ibirenzeho kure. Bitabaye ibyo, dushobora guharira ibihugu bikomeye, cyane cyane Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bushinwa, umwanya wo kuduhitiramo ikoranabuhanga dukoresha, ibirikubiyemo n’uburyo rikora.”
Mu ngamba OIF yashyizeho harimo guhugura urubyiruko mu myuga ijyanye n’ikoranabuhanga. Mushikiwabo yavuze ko mu myaka itatu ishize, iyi gahunda yabaye imwe mu mishinga y’ibanze y’umuryango, cyane cyane ku mugabane wa Afurika.
Yagaragaje ko ubumenyi urubyiruko ruhabwa bushobora kurufasha guhanga ibisubizo by’ikoranabuhanga bishingiye ku bibazo byihariye biboneka mu bihugu n’aho batuye.
Mu nama yabereye i Phnom Penh, ibihugu na za guverinoma bigize Francophonie byagaragaje ko uyu muryango ukwiye kongera uruhare mu biganiro mpuzamahanga bigena imikoreshereze y’ikoranabuhanga.
Byashimangiye ko iterambere rya AI rigomba gushingira ku butabera, kurengera inyungu z’abantu no gushyiraho amahame atuma iri koranabuhanga rikoreshwa mu buryo buboneye.
Ibyo bihugu byanagaragaje akamaro ko gukusanya no kunoza amakuru aturuka mu bihugu bikoresha Igifaransa, kugira ngo habeho uburyo bw’ubwenge buhangano bwita ku ndimi, imico n’imibereho bitandukanye by’abatuye isi.
OIF yanashishikarijwe gukomeza kugira uruhare mu biganiro mpuzamahanga kuri iyi ngingo, birimo inama y’ubwenge buhangano iteganyijwe kubera i Genève mu 2027.
Ibi bigaragaza ko Mushikiwabo ashaka ko Francophonie itaba umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa gusa, ahubwo inagira ijambo mu biganiro bikomeye bigena icyerekezo cy’isi, cyane cyane mu miyoborere y’ikoranabuhanga riri guhindura ubuzima bwa muntu.









