BREAKING

ImyidagaduroUmuziki

Kane yasohoye video ya Uzankunda, indirimbo ye nshya

Umuhanzi Inshuti Prosper, uzwi mu muziki nka Kane, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Uzankunda”, agamije gukomeza kugeza ku bakunzi be ibihangano bishya no kwagura ibikorwa bye bya muzika.

Kane usanzwe ukorera umuziki mu Bufaransa, ku mugabane w’u Burayi, akomeje urugendo rwo kwegera abakunzi b’umuziki nyarwanda, abagezaho ibihangano bishya kandi bitandukanye.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa People TV, uyu muhanzi yavuze ko yatangiye kuririmba akiri muto, nubwo amasomo yatumaga atabasha kubishyiramo imbaraga nk’uko yabyifuzaga.

Yagize ati: “Natangiye kuririmba nkiri muto, ariko kubera ubuzima bw’amasomo, ntibyambuzaga gukomeza gukora umuziki. Mu ndirimbo nakoze mu ntangiriro z’urugendo rwanjye harimo ‘Sweetest Love’, ‘Ndi mu Rukundo’ na ‘Igisobanuro’, ‘Wowe’ n’izindi zitandukanye.”

Yasobanuye ko indirimbo nshya “Uzankunda” ari igihangano cy’urukundo, cyagenewe umusore ushaka gutura indirimbo umukobwa yakunze. Yavuze ko yayikoze agamije kugeza ubutumwa ku bakundana kandi akaba yizeye ko izakundwa n’abatari bake.

Umuhanzi Inshuti Prosper, uzwi mu muziki nka Kane, yashyize hanze amashusho y’indirimbo nshya yise “Uzankunda”

Ku bijyanye n’indi mishinga ahishiye abakunzi be, Kane yavuze ko ari mu biganiro n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda ashaka gukorana na bo, bitewe n’ubuhanga n’uburambe bafite mu muziki nyarwanda.

Yongeyeho ko ibiganiro bikomeje, kandi nibiramuka bigenda neza, abakunzi be bazahabwa izindi ndirimbo mu gihe cya vuba.

Abajijwe ku mubano afitanye na mubyara we, umuhanzi Christopher, Kane yavuze ko babanye neza nubwo badahura kenshi. Yashimangiye ko Christopher amufasha mu rugendo rwe rwa muzika, cyane cyane mu bijyanye no kunoza ibihangano mbere y’uko bisohoka.

Mu gusoza, Kane yasabye abakunzi be gukomeza kumuba hafi, bakareba ibihangano bye ndetse bakabisangiza inshuti zabo binyuze ku muyoboro we wa YouTube witwa Kane.

Indirimbo “Uzankunda” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Brizz Beat, inonosorwa na Bob Pro, mu gihe amashusho yayo yafashwe na Director Faveways. Aya mashusho yafatiwe mu bihugu bitatu birimo u Bufaransa, u Bubiligi n’u Rwanda.

Reba indirimbo Uzakunda ya Kane

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts