Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi Madamu IRERE Claudette yifatanyije n’abaturage b’Umurenge wa Kibungo mu muganda rusange wo gutera ibiti.
Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Ugushyingo 2026, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Madamu Claudette IRERE, yifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma n’abaturage bo mu Murenge wa Kibungo,Agagari ka Gatonde kuri site ya Karungu mu muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo.
Uyu muganda waranzwe no gutera ibiti ku buso bugana hegitari 10 ahatwe ibiti bisaga ibihumbi 20, mu rwego rwo gutangiza ubukangurambaga bwo gutera no kubungabunga ibiti n’amashyamba, bufite insanganyamatsiko igira iti: “Igiti cyanjye, Umurage wanjye.”
Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muganda, Madamu Claudette IRERE yagarutse ku kamaro ko gutera ibiti mu kurengera ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Yasabye buri wese kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, gukumira ibiza no gukoresha neza ubutaka, ashimangira ko kurengera ibidukikije ari inshingano ya buri wese.
Yibukije kandi ababyeyi ko bafite inshingano zo guharanira ko abana bose bajya ku ishuri kandi bakiga neza. Yabijeje ko Leta izakomeza gukora ibishoboka byose kugira ngo buri mwana abone amahirwe yo kwiga.
Madamu IRERE yashimiye kandi ababyeyi uruhare bakomeje kugira mu gushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri, ishimangira imikoranire y’ababyeyi n’ibigo by’amashuri mu guteza imbere ireme ry’uburezi.
Nyuma y’umuganda habaye umwanya wo gutanga ubutumwa butandukanye burimo kugira isuku, gukumira no kurinda abana ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurwanya amakimbirane yo mu miryango














