BREAKING

AmakuruIbidukikijeImibereho Y'AbaturagePolitiki

Nyagatare: Minisitiri Habimana yifatanyije n’abaturage mu gutera ibiti 11,000

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique, yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gatunda, Akagari ka Nyagara, mu Muganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2026, wibanze ku gutera ibiti hagamijwe kongera amashyamba, kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Muri uyu muganda hatewe ibiti 11,000 ku buso bungana na hegitari esheshatu. Witabiriwe kandi n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, inzego z’umutekano, abayobozi mu nzego z’ibanze n’abandi bafatanyabikorwa.

Iki gikorwa kiri muri gahunda yo kongera ubuso buteyeho ibiti no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu kubungabunga ibidukikije, kuko amashyamba afite uruhare rukomeye mu kurengera ubutaka, kubungabunga amazi no kugabanya ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye umuganda, Minisitiri Habimana Dominique yasabye abaturage kutarangiriza ku gutera ibiti, ahubwo ko bakwiye no kubibungabunga kugeza bikuze.

Yashimangiye ko kurengera ibidukikije bisaba uruhare rwa buri wese, asaba abaturage kugira umuco wo gusimbuza ibiti batemye ibindi byinshi.

Yagize ati: “Ntimukwiye kureba igikorwa cyo gutera ibiti nk’aho kirangirira hano mu muganda. Icy’ingenzi ni ukubibungabunga kugeza bikuze. Aho mutemye igiti kimwe, mujye mutera bibiri kugira ngo dukomeze kongera amashyamba no kurengera ibidukikije.”

Yibukije ko ibiti bifite akamaro kanini mu buzima bw’abantu, bityo ko kubibungabunga atari inshingano z’ubuyobozi gusa, ahubwo ari inshingano rusange z’abaturage bose.

Minisitiri Habimana yanibukije abaturage ko kurinda abana ihohoterwa ari inshingano ya buri wese, abasaba gukumira ibikorwa byose bishobora guhungabanya uburenganzira n’umutekano wabo.

Yasabye ababyeyi, abayobozi n’abaturage muri rusange kutirengagiza ibimenyetso by’ihohoterwa rikorerwa abana, ahubwo ko bakwiye gutanga amakuru ku barikora kugira ngo bakurikiranwe kandi bahanwe hakurikijwe amategeko.

Yagize ati: “Umwana ni uwacu twese, kumurinda ihohoterwa na byo ni inshingano zacu twese. Umuntu wese ubonye cyangwa amenye amakuru y’ihohoterwa rikorerwa umwana akwiye kuyatanga ku nzego zibishinzwe kugira ngo ababikora bamenyekane kandi bahanwe.”

Yashimangiye ko kurinda abana bidakwiye kugarukira mu magambo, ahubwo ko bisaba ubufatanye bw’imiryango, abayobozi n’abaturage kugira ngo abana bakurire mu mutekano.

Mu bindi bibazo yagarutseho, Minisitiri Habimana yasabye abaturage kwirinda kunywa inzoga zitujuje ubuziranenge ndetse n’ubusinzi, agaragaza ko bishobora kugira ingaruka ku buzima bw’abaturage, imiryango yabo n’iterambere ry’umuryango muri rusange.

Yagize ati: “Turabasaba kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge n’ubusinzi. Umuntu ukunda umuryango we n’iterambere rye akwiye kwirinda ibikorwa bishobora gushyira ubuzima bwe n’ubw’abandi mu kaga.”

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru ku bacuruza inzoga zitemewe no gukorana n’inzego zibishinzwe mu guhangana n’iki kibazo.

Abaturage bitabiriye umuganda bagaragaje ko gutera ibiti ari igikorwa gifitiye akamaro ibisekuru biriho n’ibizaza, kuko bifasha kurengera ibidukikije no kubungabunga ubutaka.

Mutuyimana Grace, Umwe mu baturage bitabiriye umudanda yagize ati: “Turishimira ko twifatanyije n’abayobozi muri iki gikorwa. Ibiti bidufitiye akamaro kanini, ni yo mpamvu tugomba kubibungabunga kugira ngo ejo hazaza abana bacu bazabashe kubyungukiramo.”

Kalisa Innocent yavuze ko igikorwa cyo gutera ibiti gikwiye gukomeza no mu ngo z’abaturage.

Yagize ati: “Tugiye gukomeza gutera ibiti no kubyitaho aho dutuye. Ntitugomba gutegereza ko hazongera kuba umuganda kugira ngo tubungabunge ibidukikije, kuko natwe ubwacu tubifitemo inyungu.”

Undi muturage yashimangiye ko ubutumwa bwatanzwe na Minisitiri ku kurinda abana no kwirinda ubusinzi ari ingenzi mu kubaka imiryango itekanye.

Yagize ati: “Ibyo twibukijwe ni ingenzi cyane. Turasabwa kurinda abana bacu, gutanga amakuru ku bahohotera abana no kwirinda inzoga zitujuje ubuziranenge, kuko byose bigira ingaruka ku mibereho y’imiryango.”

Umuganda rusange usoza ukwezi k’Ugushyingo 2026 wabaye umwanya wo gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana no guteza imbere imibereho myiza.

Ibiti 11,000 byatewe ku buso bwa hegitari esheshatu mu Murenge wa Gatunda bigaragaza uruhare rw’abaturage n’ubuyobozi mu kongera amashyamba no kubungabunga umutungo kamere.

 

Minisitiri Habimana yifatanyije n’abaturage bo mu Murenge wa Gatunda, Akagari ka Nyagara, mu Muganda usoza ukwezi k’Ugushyingo 2026

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Habimana Dominique

 

 

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts