BREAKING

AmakuruImibereho Y'AbaturageKwibuka

Ngoma:Abatuye umurenge wa Murama bahamya ko service mu 1km ku Mudugudu yakemuye ibibazo byinshi

Abaturage bo mu Karere ka Ngoma, mu Murenge wa Murama bakomeje kwishimira ko bahabwa serivise baziherewe mu mudugudu wabo n’ubuyobozi bw’umurenge wa Murama, bakaba bagaragaza ko byaborohereje gukora urugendo bajya ku biro by’umurenge, bakagaragaza ko kugera ku biro by’umurenge Hari abo bigora cyane cyane abatuye mu tugari twa Sakara na Mvumba twitaruye ibiro by’umurenge.

Iyi gahunda yiswe “Serivise hafi yawe mu kirometero kimwe ku mudugudu” yatangiye kuri uyu 07 Ukwakira 2026 itangirizwa ku mugaragaro mu Kagari ka Mvumba, mu Murenge wa Murama, mu rwego rwo korohereza abaturage kubona serivisi z’ingenzi hafi y’aho batuye.

Muri iyi gahunda, abaturage bahabwa serivisi zitandukanye zirimo irangamimerere, Ejo Heza, serivisi z’ubutaka ndetse n’ubwisungane mu kwivuza , aho abakozi bazitanga bajya aho abaturage batuye aho kubasaba gukora urugendo rujya ku biro by’Umurenge.

Abaturage baganiriye na peopletv bavuze ko iyi gahunda yabagabanyirije ingendo kandi ikabafasha gukemura ibibazo byabo hafi y’aho batuye.

Urujeni Anitha utuye mu Mudugudu wa Kigabiro yagize ati: “Ubuyobozi bwatwegereye twishimye uri kugira ikibazo bagahita bagufasha ako kanya bitanabaye ngombwa ko tujya ku murenge, hano biroroshye ubu nari mfite ikibazo none gihise gikemuka. Ubundi kugera ku murenge bisaba gutanga amatike menshi ariko ubu ntabwo ariko biri kugenda twishimye cyane.”

Kagiyire Antoinette, utuye mu Mudugudu wa Kaboza, na we yavuze ko iyi gahunda yamufashije kubona serivisi yo Kwandikisha umwana mu irangamimerere atiriwe akora urugendo rujya ku biro by’Umurenge.

Yagize ati: “Uyu munsi twanezerewe, hari gahunda yo kwegera abaturage, ubu badufashije nkanjye nafashijwe kukibazo cyo Kwandikisha umwana kandi byahise bikemuka, turashimira imiyoborere myiza ubuyobozi bwacu bukomeje kutugezaho.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama, Mbabazi Kellen, yavuze ko iyi gahunda igamije gukemura ibibazo by’abaturage badashobora gukora ingendo ndende bajya ku biro by’Umurenge.

Yagize ati: “Iyi gahunda igamije gukemura ibibazo by’abaturage bafite badakoze urugendo baza kudushaka ku murenge, hano duhita tubafasha kuko haba hari abakozi bose, bazanye imashini, hari interinete ku buryo serivise zose tuba tuzifite, twabonye kuba twaza mu mudugudu tukabaha serivise aribyo byatuma batavunika baza ku murenge.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murama yanavuze ko ku munsi iyi gahunda ikorerwaho, abakozi batanga serivisi zitandukanye baba bahari kugira ngo bakire abaturage imbonankubone.

Ati: “Hano tuba turi kumwe n’abakozi batanga serivise zihura n’abaturage amaso ku maso, iki gikorwa tugikora ku wa gatatu tuba twateguje, abaturage bashobora no kuva mu yindi midugudu ku buryo baza muri uwo bakahakira serivise, icyo twabwira abaturage ni uko bakwitabira tukabafasha, bajye bakurikira amatangazo ubundi baze aho tuba twateguye tubafashe mu buryo bukwiye.”

Nyuma y’uko iyi gahunda yishimiwe n’abaturage ibibazo byinshi bimaze gukemurwa abaturage badasiragijwe, ikaba imwe munzira yo kwegereza abaturage mu buryo bworoshye.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts