Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Ibitaro by’Akarere bya Nyarugenge n’ibya Muhima bigiye kwagurwa no kongererwa ubushobozi, mu rwego rwo kugabanya umubyigano w’abarwayi ushobora guterwa no kwimurirwa kwa CHUK i Masaka.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yavuze ko kwimura CHUK mu bitaro bishya bya Rwanda Masaka Hospital bizakorwa mu byiciro, kugira ngo hatagira icyuho kiboneka muri serivisi byatangaga.
Yavuze ko mu gihe CHUK izaba yimukiye i Masaka, abatuye mu bice biyegereye bazajya bagana Ibitaro bya Muhima na Nyarugenge, ari na yo mpamvu biri guteganyirizwa kongererwa ubushobozi kugira ngo birinde umubyigano.
Dr. Nsanzimana kandi yavuze ko hari ibitaro byo ku rwego rwa kabiri biri kwagurwa no kunozwa kugira ngo bigere ku rwego rw’ibitaro byigisha byuzuye. Muri byo harimo Kibungo, Rwamagana, Kibagabaga na Nyamata, mu gihe ibindi birimo Kibuye, Kibogora, Kiziguro na Nyagatare na byo biri kuvugururwa.
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko izi gahunda zizihutishwa kuva mu 2027, ubwo hazaba hatangiye kuboneka inzobere nyinshi z’abaganga, cyane cyane abarangiza muri gahunda ya 4×4 igamije kongera inshuro enye umubare w’abaganga Igihugu gifite bitarenze mu 2028.
Kongera ubushobozi bw’ibitaro byo mu ntara biteganyijwe ko bizatuma abaturage babona serivisi z’ubuvuzi bw’inzobere hafi yabo, aho kuzajya bazishakira kure.









