Sosiyete Nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege, RwandAir, irateganya kwagura ibyerekezo by’ingendo zayo, harimo gutangiza ingendo zijya i Frankfurt mu Budage no gusubukura izijya i Mumbai mu Buhinde ndetse na Guangzhou mu Bushinwa.
Iyi gahunda izajyana no kongera umubare w’indege RwandAir ikoresha, aho yatangiye kwakira indege eshanu zo mu bwoko bwa Airbus A330 zikodeshwa.
Indege ya mbere, Airbus A330-200, yageze i Kigali ku wa 24 Kanama 2026. Ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi 226 kandi yatangiye gukoreshwa mu ngendo ndende, cyane cyane izihuza u Rwanda n’u Burayi.
RwandAir ivuga ko kongera indege bizayifasha kongera ubushobozi bwo gutwara abagenzi, gutanga amahitamo menshi y’ingendo no gukomeza guteza imbere Kigali nk’ihuriro rihuza Afurika n’utundi turere tw’Isi.
Iyi sosiyete ifite intego yo kurenza inshuro ebyiri umubare w’abagenzi itwara ku mwaka, ukava ku barenga miliyoni imwe mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/24 ukagera ku barenga miliyoni 2.1 mu 2028/29.
RwandAir kandi ikomeje kwagura ibyerekezo byayo, mu gihe u Rwanda rwitegura kubaka no gutangiza Ikibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Bugesera, biteganyijwe ko kizagira uruhare rukomeye mu kongera ubushobozi bw’ubwikorezi bwo mu kirere bw’igihugu.









