BREAKING

AmakuruUburezi

Abanyeshuri 7.188 bagaragayeho gukopera bagiye gusubiramo ibizamini bya Leta

Minisiteri y’Uburezi) yatangaje ko abanyeshuri 7.188 bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026 bagaragayeho ibikorwa byo gukopera, bityo bakaba bagiye guhabwa amahirwe yo kongera gukora ibyo bizamini.

Itangazo rya MINEDUC ryo ku wa 30 Kanama 2026 rivuga ko iperereza ryakozwe ryagaragaje ko habaye gukopera ku buryo bwa rusange mu byumba by’ibizamini 254, byari birimo aba banyeshuri hirya no hino mu gihugu.

Minisiteri yavuze ko bimwe muri ibi bikorwa byateguwe cyangwa bigirwamo uruhare n’abantu bakuru bari bafite inshingano zo gukoresha no kugenzura itangwa ry’ibizamini.

Ubusanzwe, umunyeshuri ugaragayeho gukopera ahanishwa gutesha agaciro ibizamini yakoze. Icyakora, MINEDUC yavuze ko yafashe icyemezo cyo guha aba banyeshuri amahirwe yo kongera gukora ibizamini, hagamijwe kurengera inyungu zabo n’ahazaza habo.

Ibizamini bizasubirwamo kuva ku wa 2 kugeza ku wa 4 Nzeri 2026, mu gihe biteganyijwe ko amanota azaba yamaze gutangazwa bitarenze ku wa 11 Nzeri.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko ari amahirwe bahaye aba bana, cyane cyane kubera uruhare rw’abantu bakuru muri ibikorwa byo gukopera.

Yagize ati: “Bazaba batakaje icyumweru kimwe ariko gutakaza icyumweru kimwe biruta gutakaza umwaka.”

MINEDUC yavuze ko izakaza ingamba zo gukumira no kurwanya gukopera, ndetse abantu bose bazagaragaraho uruhare mu gutegura, gufasha cyangwa gukopeza abanyeshuri bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph, yavuze ko ari amahirwe bahaye aba bana, cyane cyane kubera uruhare rw’abantu bakuru muri ibikorwa byo gukopera.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts