Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko inyubako y’Inkundamahoro iherereye i Nyabugogo yafunzwe by’agateganyo kubera kutubahiriza amabwiriza ajyanye n’isuku, umutekano no kubungabunga ibidukikije.
Umujyi wa Kigali watangaje ko hagati ya Gicurasi na Kanama 2026, wahaye Ubuyobozi bw’Inkundamahoro amabwiriza n’inyandiko zitandukanye zibusaba gukemura ibibazo byagaragajwe, birimo ibijyanye n’isuku, umutekano no kurengera ibidukikije.
Gusa, ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko ibibazo byagaragajwe bitakemuwe, ndetse ku wa 7 Kanama 2026 hakongera gukorwa ibikorwa binyuranyije n’amabwiriza.
Amazi yanduye yasohorewe mu gishanga
Mu bibazo byagaragajwe harimo kohereza mu gishanga amazi yanduye arimo imyanda iva mu bwiherero.
Umujyi wa Kigali wavuze ko iki gikorwa cyongeye gukorwa ku wa 7 Kanama 2026, nubwo Ubuyobozi bw’Inkundamahoro bwari bwarahawe amabwiriza yo kugihagarika no gukemura ikibazo.
Mu itangazo ry’Umujyi wa Kigali hagira hati: “Iyi nyubako izafungurwa ari uko ubugenzuzi bw’inzego zibifitiye ububasha bwemeje ko ibyasabwe byose byakosowe.”
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwasabye Ubuyobozi bw’Inkundamahoro kwihutira gukemura ibibazo byose byagaragajwe, kugira ngo inyubako yongere gufungurwa mu buryo bwizewe kandi mu gihe cya vuba.
Umujyi wa Kigali wavuze ko ibi bizafasha ko ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwamo ndetse n’imirimo itunze benshi byongera gukomeza.
Umujyi wa Kigali wibukije amabwiriza ajyanye n’isuku
Umujyi wa Kigali kandi wibukije abafite inyubako, abazicunga, abacuruzi n’abaturage muri rusange ko bibujijwe kohereza amazi yanduye atatunganyijwe cyangwa imyanda iva mu bwiherero mu bishanga, mu miyoboro y’amazi, muri za ruhurura cyangwa ahandi hatabugenewe.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwaburiye ko abazarenza kuri aya mabwiriza bazahanwa.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buti: “Kubungabunga Kigali yacu ngo ikomeze kurangwa n’isuku hose, kugira umutekano no kuba isoko y’ubuzima buzira umuze, ni inshingano zacu twese.”
Inyubako y’Inkundamahoro iherereye mu gace ka Nyabugogo mu Mujyi wa Kigali, ikorerwamo ibikorwa bitandukanye by’ubucuruzi, birimo iby’ibiribwa n’ibindi bikoresho.









