BREAKING

AmakuruUbuzima

MINISANTE yatangije gukoresha AI mu kugabanya impfu z’abapfa babyara

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangije ku mugaragaro ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya Telemedicine ryifashisha ubwenge buhangano (Artificial Intelligence – AI) mu rwego rwo kunoza serivisi z’ubuvuzi no kugabanya impfu z’ababyeyi bapfa babyara ndetse n’abana bapfa bavuka.

Iri koranabuhanga ryatangirijwe mu Bitaro bya Nemba biherereye mu Karere ka Gakenke ku wa 21 Nyakanga 2026, rikaba riteganyijwe kuzagezwa no mu yandi mavuriro n’ibitaro byo hirya no hino mu gihugu.

Telemedicine izajya ifasha abaganga bo mu bitaro n’ibigo nderabuzima kubona ubufasha bwihuse bw’abaganga b’inzobere igihe bahuye n’abarwayi bafite ibibazo bikomeye, cyane cyane abagore batwite bafite ibyago bishobora kubashyira mu kaga.

MINISANTE yatangije gukoresha AI mu kugabanya impfu z’abapfa babyara

Mu buryo busanzwe, umurwayi ufite ikibazo gikomeye yajyanwaga mu bitaro bikuru cyangwa i Kigali gushaka inzobere. Gusa ubu, umuganga uzaba ari kuvura umurwayi azajya yifashisha iri koranabuhanga akavugana n’inzobere iri ahandi, ikamufasha gufata icyemezo cyihuse ku buvuzi bw’umurwayi.

Umuganga Uwacu Mudusa Ghislain ukorera mu Bitaro bya Nemba yavuze ko iri koranabuhanga rizaborohereza akazi ndetse rikagabanya umubare w’abarwayi boherezwa mu bitaro byo ku rwego rwo hejuru.

Yagize ati: “Nzajya nambara camera ku buryo nzajya nyibwira ibyo nshaka gukora ikabikora. Iyo camera izajya impuza n’umuganga w’inzobere uri kuri Minisiteri y’Ubuzima kugira ngo amfashe mu kibazo naba nagize ndi kuvura umurwayi. Bizadufasha kugabanya umubare w’aboherezwa mu bitaro by’i Kigali gushaka inzobere.”

Abaturage batangiye kugerwaho n’izi serivisi bavuga ko zibafitiye akamaro. Ingabire Josiane yavuze ko yari amaranye igihe ikibazo cy’uburwayi bwo mu nda, ariko nyuma yo gufashwa n’inzobere binyuze muri Telemedicine akabasha gukira.

Ati: “Bavuganye n’inzobere bakoresheje ikoranabuhanga baramvura ndakira. Turashimira Leta y’u Rwanda iri guteza imbere ikoranabuhanga kuko umuntu abona serivisi zihuse kandi akavurwa n’inzobere.”

MINISANTE yatangaje ko iri koranabuhanga rizahera mu bitaro bikunze kugaragaramo umubare munini w’impfu z’ababyeyi bapfa babyara n’abana bapfa bavuka, mbere yo gukomeza rikagera no mu bindi bice by’Igihugu.

Nubwo gahunda yo kubyarira kwa muganga mu Rwanda igeze ku kigero cya 95%, haracyagaragara imbogamizi z’impfu z’ababyeyi n’abana. Imibare iheruka igaragaza ko impfu z’ababyeyi bapfa babyara ziri ku 203 ku bagore 100.000 babyaye, mu gihe impfu z’abana bapfa bavuka zigeze kuri 19 ku bana 1.000 bavuka ari bazima.

Abana bapfa bataruzuza imyaka itanu ni 45 ku bana 1.000, naho abapfa batarageza ku mwaka umwe ni 33 ku bana 1.000 bavuka ari bazima.

Biteganyijwe ko ikoreshwa rya Telemedicine rifashijwe na AI rizagira uruhare rukomeye mu kongera ubuvuzi bwihuse kandi bufite ireme, cyane cyane mu bice by’icyaro bikunze kugira ikibazo cyo kubura abaganga b’inzobere.

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts