Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Village Urugwiro, Belén Calvo Uyarra, usoje inshingano zo guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) mu Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bumaze igihe hagati y’impande zombi n’iterambere rimaze kugerwaho mu nzego zitandukanye.
Belén Calvo Uyarra yasezeye kuri Perezida Kagame ku wa 21 Nyakanga 2026, nyuma yo kurangiza manda ye yatangiye mu 2022.
Nk’uko Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byabitangaje, Perezida Kagame na Belén Calvo Uyarra baganiriye ku ntambwe yatewe mu gushimangira umubano w’u Rwanda na EU, by’umwihariko mu nzego zirimo gukora inkingo, ibikorwa byo gushyigikira amahoro, ubufatanye mu by’amabuye y’agaciro, kurengera ibidukikije, ishoramari n’uburezi.
Mu gihe yari Ambasaderi wa EU mu Rwanda, Belén Calvo Uyarra yagize uruhare mu guteza imbere ubufatanye hagati y’u Rwanda n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, afasha mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda zitandukanye zigamije iterambere rirambye n’imibereho myiza y’abaturage.
EU ikomeje kuba umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda, aho ikorana na Guverinoma mu bikorwa bitandukanye birimo guteza imbere ubukungu, imiyoborere myiza, uburezi, kurengera ibidukikije ndetse n’izindi gahunda z’iterambere.
Belén Calvo Uyarra yatangiye ku mugaragaro inshingano ze muri Nzeri 2022, nyuma yo kugirwa Ambasaderi wa EU mu Rwanda.
Nyuma yo gusoza manda ye, azasimburwa na Jérémie Blin, umudipolomate w’Umufaransa ufite uburambe mu kazi ka dipolomasi. Blin yabaye Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi ndetse yanabaye Chargé d’Affaires muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda mbere yo kugenwa guhagararira Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu Rwanda.










