BREAKING

Imikino

Etoile de l’Est iri gushaka umutoza n’abakinnyi bashya bagera kuri 15.

Ubuyobozi bwa Etoile de l’Est bwatangaje ko buri mu bikorwa byo kubaka ikipe izahangana muri BK Pro League 2026/2027, burimo gushaka umutoza mushya ndetse n’abakinnyi bari hagati y’ 10 na 15 bazongerwa mu ikipe.

Ibi byatangajwe na Perezida wa Etoile de l’Est, Muhizi Vedaste, wavuze ko nubwo ikipe itaragaragara cyane ku isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi, ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose kugira ngo bwubake ikipe izahesha ishema abafana.

Etoile de l’Est ni imwe mu makipe aherutse kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’u Rwanda, isimbuye Unity SC. Icyakora, kuva yazamuka, yavuzwe cyane nyuma y’uko bamwe mu bakinnyi bayo b’ingenzi berekeje mu yandi makipe.

Mu bagiye harimo Muhoza Daniel wasinyiye Rayon Sports, Munyemana Alexandre werekeje muri AS Kigali na Faradji Iddy wagiye muri Gorilla FC.

Muhizi yavuze ko nubwo hari abakinnyi bagiye, ikipe ikomeje ibiganiro n’abakinnyi bashya ndetse hari n’abari basoje amasezerano bumvikanye ko bazakomeza gukinira Etoile de l’Est.

Aganira n’ itangazamakuru Muhizi yagize ati: “Ntabwo turatangira gusinyisha abakinnyi ariko hari abo dufite bagifite amasezerano n’abandi bayasoje ariko twamaze kumvikana ko bazakomeza kudukinira. Turi gushaka umutoza, ariko icyo nababwira ni uko atazaba ari umuzungu,”

Yongeyeho ko ubuyobozi buri kuganira n’abatoza batandukanye, yaba Abanyarwanda cyangwa abanyamahanga, ndetse ko umutoza mushya ashobora gutangazwa mu minsi ya vuba.

Ku bijyanye no kongeramo abakinnyi, Perezida wa Etoile de l’Est yavuze ko bari kurambagiza abakinnyi bazagera hagati y’ 10 na 15, cyane cyane ku myanya bakeneye kongeramo imbaraga.

Yagize ati “Abakinnyi bashya tuzongeramo bashobora kuba hagati ya 10 na 15. Turashaka kubaka ikipe ikomeye izatangira shampiyona yiteguye guhatana no kuguma mu Cyiciro cya Mbere.”

Yanihanganishije abafana, abasaba gukomeza kugirira icyizere ubuyobozi kuko hari byinshi biri gukorwa nubwo bitarajya ahagaragara.

Muhizi yavuze kandi ko ubuyobozi bukomeje ibiganiro n’Akarere ka Ngoma kugira ngo kongere inkunga ihabwa ikipe, ashimangira ko amafaranga akenewe yiyongereye nyuma yo kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere.

Biteganyijwe ko Etoile de l’Est izatangira imyitozo hagati ya tariki ya 15 n’iya 20 Nyakanga 2026, yitegura BK Pro League 2026/2027 izatangira muri Nzeri.

Ubuyobozi bwa Etoile de l’Est bwatangaje ko buri mu bikorwa byo kubaka ikipe izahangana muri BK Pro League 2026/2027
Etoile de l’Est ni imwe mu makipe aherutse kuzamuka mu Cyiciro cya Mbere cya Shampiyona y’u Rwanda

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts