BREAKING

Ubuzima

Abanyeshuri n’abakozi ba ILPD batanze amaraso yo gutabara indembe

Abanyeshuri n’abakozi b’Ishuri Rikuru ryo kwigisha no guteza imbere amategeko (ILPD) bitabiriye igikorwa cyo gutanga amaraso ku bushake, bavuga ko ari uburyo bwo gutabara ubuzima bw’abayakeneye no gufasha kugabanya ikibazo cy’ibura ry’amaraso kwa muganga.

Iki gikorwa cyabaye ku wa 25 Kanama 2026, kikaba ari ubwa mbere cyari giteguwe muri iri shuri.

Abatanze amaraso bavuga ko ari ugutabara ubuzima

Muhwezi Ivan, umunyeshuri ukomoka muri Uganda watanze amaraso ku nshuro ya kane, yavuze ko atanga amaraso azi neza ko ashobora kurokora ubuzima bw’umuntu. Yagaragaje kandi ko mu gihugu cye ikibazo cy’ibura ry’abatanga amaraso ku bushake kigihangayikishije.

Yagize ati: “Dufite abantu benshi mu bitaro bafite ibibazo byo kubura amaraso. Icyo kibazo cyagera kuri buri wese kuko ushobora kugira uwo mu muryango cyangwa inshuti ibikeneye. Muri Uganda umubare w’abatanga amaraso uracyari muto cyane, bigatuma abantu benshi bahura n’ ikibazo cy’ibura ry’amaraso.”

Yanashimye uburyo iki gikorwa gitegurwa mu Rwanda, avuga ko gitunganyijwe neza kandi kigakorwa mu buryo bwihuse.

Mutoniwase Rosine, watanze amaraso bwa mbere, yavuze ko yabitewe no kuba azi abantu bigeze kuyakenera. Asanga hakenewe ubukangurambaga bwinshi kugira ngo hakurweho ubwoba bamwe bagira bwo gutanga amaraso.

Ati: “Hari abo nzi bigeze gukenera amaraso, ni yo mpamvu nafashe icyemezo cyo kuyatanga. Hari abantu babitinya, ariko nta mpamvu yo kugira ubwoba kuko gutanga amaraso nta ngaruka mbi bigira ku muntu ubikora.”

ILPD: Gutanga amaraso ni uruhare mu kubungabunga ubuzima

Ubuyobozi bwa ILPD buvuga ko igikorwa cyo gutanga amaraso gishingiye no ku nshingano z’umuturage zo kugira uruhare mu kubungabunga ubuzima bw’abandi.

Busobanura ko ingingo ya 21 y’Itegeko Nshinga itegeka ko Abanyarwanda bose bafite uburenganzira bwo kugira ubuzima bwiza, ariko ikanibutsa ko buri muturage afite inshingano zo kwitabira ibikorwa bifasha urwego rw’ubuzima, harimo no gutanga amaraso yo gutabara indembe.

Buvuga kandi ko ILPD ifite abanyeshuri n’abakozi benshi bakiri bato kandi bafite ubuzima bwiza, bityo bakaba bashobora gutanga umusanzu ufatika mu gufasha ibitaro kubona amaraso akenewe.

Ubuyobozi bwatangaje ko nubwo iki ari cyo gikorwa cya mbere cyabereye muri ILPD, hateganyijwe ko kizajya kiba buri gihe.

Abanyarwanda bakomeje kwitabira gutanga amaraso

Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2024 hatanzwe udushashi tw’amaraso 84.383.

Mu bwoko bw’amaraso bwatanzwe, O+ ni bwo bwari bwinshi kuko bwari udushashi 40.291, bukurikirwa na A+ bwari 20.007 na B+ bwari 15.137. Hatanzwe kandi udushashi 3.431 twa O-, 1.124 twa A-, 831 twa B-, 3.393 twa AB+ na 169 twa AB-.

Abaturage batanze amaraso bose bari 58.688. Muri bo, abagore bari 16.366 bangana na 27,89%, mu gihe abagabo bari 42.322 bangana na 72,11%.

Iyi mibare igaragaza ko umuco wo gutanga amaraso ku bushake ukomeje kwiyongera mu Rwanda, ibintu bigaragazwa n’ibigo bitandukanye birimo na ILPD bikomeje gushishikariza ababiarizwamo kwitabira iki gikorwa kigamije kurokora ubuzima bw’abakeneye amaraso.

Umutoniwase Rosine (ubanza I bumoso) ni umwe mu bo muri ILPD batanze amaraso.

 

Leave A Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts