Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yatangaje ko igisubizo kirambye ku kibazo cy’imishahara mu Rwanda atari ugushyiraho cyangwa kongera umushahara fatizo gusa, ahubwo ko hakwiye gushyirwa imbaraga mu kongera umusaruro kugira ngo ubukungu bukure kandi n’imishahara yiyongere mu buryo burambye.
Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ku wa 6 Kamena 2026, aho yasobanuye ko kongera umushahara fatizo bidahita bikemura ibibazo by’abakozi mu gihe umusaruro ukiri hasi.
Mu Rwanda, umushahara fatizo usanzweho washyizweho mu 1974, ugena amafaranga 100 Frw ku munsi ku muntu ukorera abandi. Mu bihe bitandukanye, abaturage n’impuguke mu bukungu bakunze kugaragaza ko uwo mushahara utakijyanye n’igihe, cyane cyane bitewe n’izamuka ry’ibiciro ku masoko.
Dr Nsengiyumva yavuze ko nubwo umukozi yishimira kongererwa umushahara, hakwiye no kurebwa ingaruka bishobora kugira ku mukoresha n’ubukungu muri rusange.
Yagize ati: “Uriya mukozi iyo umushahara fatizo ushyizwe hejuru arishima akavuga ati nongerewe amafaranga. Ariko iyo urebeye ku ruhande rw’umukoresha, uba wongereye amafaranga asabwa kugira ngo akomeze gukora ibikorwa bye cyangwa atange serivisi.”
Yatanze urugero rw’umushoramari ufite abakozi 10 ahemba amafaranga ibihumbi 50 Frw buri wese. Mu gihe hashyirwaho umushahara fatizo mushya usaba ko buri mukozi ahembwa ibihumbi 80 Frw, bishobora gutuma umukoresha adashobora gukomeza guhemba abakozi bose.
Ati: “Ashobora kuvuga ati aba bantu 10 ntabwo nkiri kubashobora, ndagumana barindwi abandi batatu mbirukane. Nk’Igihugu rero dukwiye kwibaza niba aho twungutse, kuko twaba dufite abantu batatu bagiye mu bushomeri.”
Minisitiri w’Intebe yagaragaje ko kongera amafaranga yanditse ku mushahara bidafite umumaro niba ibiciro ku isoko na byo bikomeza kuzamuka.
Ati: “Aho kugira ngo dutekereze amafaranga yanditse ku rupapuro gusa, dukwiye kureba umusaruro twongereye ungana ute. Iyo ibiciro byazamutse, kongera umushahara gusa ntacyo biba bimaze.”
Yavuze ko igikwiye gushyirwamo imbaraga ari ugufasha abakozi kongera ubumenyi n’ubushobozi, bakarushaho gutanga umusaruro, kuko ari byo bituma umukoresha abasha kongera imishahara mu buryo busanzwe.
Ati: “Nitwongera umusaruro, n’ibyo kongera umushahara bizikora. Ntabwo abakozi 10 bongereye umusaruro umukoresha yakomeza kubaha umushahara wa kera.”
Dr Nsengiyumva yagaragaje ko ikibazo cyo kudatanga umusaruro uhagije kikigaragara mu nzego zitandukanye z’ubukungu, harimo n’ubuhinzi.
Yatanze urugero rw’abahinzi b’ibigori, aho hari abasarura toni ebyiri kuri hegitari imwe nyamara hakaba hari ubushobozi bwo kugera kuri toni umunani kuri iyo hegitari.
Yashimangiye ko gahunda ya Guverinoma ari ugukomeza kongera ubumenyi n’ubushobozi bw’abakozi kugira ngo bashobore gutanga umusaruro ujyanye n’iterambere ry’igihe.
Yavuze kandi ko igihugu kiri gushyira imbaraga mu guhanga imirimo myiza ishingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga, ishobora gutanga umushahara urenze uw’imirimo isanzwe.
Raporo y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ko mu mwaka wa 2025 hahanzwe imirimo mishya 238.491 itari iy’ubuhinzi, ikiyongera ku gipimo cya 8,9% ugereranyije n’umwaka wari wabanje.
Ibi, nk’uko Minisitiri w’Intebe yabigaragaje, ni kimwe mu bimenyetso byerekana ko igihugu gikomeje gutera intambwe mu kubaka ubukungu bushingiye ku musaruro, hagamijwe ko abaturage babona akazi keza kandi gahemba neza.












